Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko urugamba u Bufaransa buri kurwana bushaka gukingira ikibaba abayobozi babwo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, budateze kurutsinda kuko ‘ntawahisha ibintu byose’.

Hashize iminsi u Rwanda ruhamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa, Jacques Kabale, nyuma y’aho umubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuzamo agatotsi biturutse ku iyuburwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal.

Ambasaderi Kabale yahamagajwe nyuma y’uko ubutabera bw’u Bufaransa busabye ko Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, yazabwitaba ngo ajye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’iyo ndege muri Mata 1994.

Mu kiganiro n’abanyamakuru batandukanye bakorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, cyabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Bufaransa bumaze igihe burangwa n’imyitwarire yuje agasuzuguro.

Ati “Twabonye ku ruhande rw’u Bufaransa imyitwarire imwe n’imwe, muranyihanganira ku ijambo agasuzuguro ariko twebwe nk’u Rwanda icyo dusaba uyu munsi ni uko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo.”

Yakomeje agira ati “Nababwira ko mu Rwanda twemera ko uru rugamba u Bufaransa burwanira bamwe mu bayobozi babwo ari urugamba budashobora gutsinda kubera ko rudafite ishingiro. Ushobora kugira ibyo uhisha ariko ntiwahisha byose rero twahamagaje Ambasaderi Jacques Kabale kubera ko dufite ikibazo kuri ibi birego bitarangira.”

U Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko kuba u Bufaransa bumaze iminsi butangije iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nk’iturufu nshya yo guhishira uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abacamanza b’Abafaransa bakoze iperereza rya mbere bemeje ko ingabo zari iza FPR zitahanuye iriya ndege ya Habyarimana ahubwo yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo ze.

Ubutabera bw’u Bufaransa buherutse guhabwa ubuhamya n’abarimo abirukanwe mu gisirikare n’abakatiwe n’inkiko kubera amakosa atandukanye bakoze mu Rwanda, bagahitamo guhunga igihugu.

Ubwo buhamya bwatumye ubutabera bw’u Bufaransa bwanzura ko mu Ukuboza uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James, azatumizwa ngo ahangane amaso ku maso n’abo batangabuhamya yiregura ku byo bamushinje ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ikinyamakuru Jeune Afrique giherutse gutangaza ko umwe mu baperezida bo muri Afurika y’Uburengerazuba, yagaragarije Perezida Emmanuel Macron ko atishimiye uko umubano urushaho kuba mubi hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Macron ngo yamuhishuriye ko abacamanza bo muri icyo gihugu batatangije iperereza rishya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ahubwo ngo ari irisanzweho rikomeje.

 

Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ati “ushobora kugira ibyo uhisha ariko ntiwahisha byose rero twahamagaje Ambasaderi Jacques Kabale kubera ko dufite ikibazo kuri ibi birego bitarangira”
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yasobanuye-impamvu-u-rwanda-rwahamagaje-ambasaderi-warwo-mu
Posté le 30/10/2017 par rwandaises.com