Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yasesekaye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo aho yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bagize Inama y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.

U Rwanda ruhuriye n’ibihugu 11 muri uyu muryango aho birimo u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Angola, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo, Sudani na Zambia.

Inama nk’iyi iheruka kuba mu Ukwakira kwa 2016 aho abakuru b’ibihugu baganiriye ku kibazo cy’amatora akomeje guteza umwuka mubi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyo gihe yari yabereye i Luanda muri Angola.

Abakuru b’ibihugu berekeje i Brazzaville nyuma y’iminsi mike Komite ihuriyemo abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango bahuye aho bateguraga iyi nama igomba kurebera hamwe uko iterambere ry’akarere ryakomeza gusigasirwa.

Inama y’abaminisitiri na yo yari yabanjirijwe n’iy’abayobozi batandukanye b’inzego zishinzwe umutekano muri buri gihugu na yo yabereye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.

Abana bato bahaye Perezida Kagame indabo bamwakira i Brazzaville

Perezida Kagame ubwo yakirwaga ku Kibuga cy’Indege muri Congo Brazzaville

Perezida Denis Sassou Nguesso yakiraga Perezida Kagame

Perezida Denis Sassou Nguesso ubwo yahaga Perezida Kagame ikaze mu gihugu cye

Perezida Kagame yerekeza mu cyumba cyabereyemo iyi nama

Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila

Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Angola, João Lourenço

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 12 bigize uyu muryango

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, niwe wari uhagarariye igihugu cye muri iyi nama

Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-i-brazaville-mu-nama-ya-icglr

Posté le 20/10/2017 par rwandaises.com