Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubushobozi bw’abaturage barwo mu myaka 23 ishize, ashimangira ko nta gushidikanya ari umusingi w’iterambere n’ubukire buhamye kuko butuma babasha guhanga udushya, gutanga umusaruro no guharanira kwigira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho Ejo kuwa Gatanu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage yabereye i Washington DC, aho yagarutse ku kubaka urufatiro rw’ubushobozi bw’abaturage muri Afurika, akanagaragaza ingamba u Rwanda rwafashe.

Iyi nama yakiriwe na Banki y’Isi igahuriza hamwe abafatanyabikorwa bayo, igamije kugaragaraza uruhare abaturage bafite ubuzima bwiza, ubuhanga ndetse n’ubumenyi bagira mu kubaka ubukungu buhamye kandi butanga umusaruro.

Perezida Kagame yasabye buri wese kudateshuka ku ntego yo kurandura ubukene bukabije, avuga ko kubaka ubushobozi bw’abaturage ari intwaro y’ingenzi.

Yagize ati “Gushora imari mu buzima, uburezi no guhanga udushya, tuba duhindura abaturage bacu abantu bafite ubushobozi bwo gutekereza, atari ku nyungu zabo gusa ahubwo no ku nyungu z’abandi muri rusange.”

Muri iyi nama hafatwa ingamba rusange zigamije kubaka ubushobozi bw’abaturage, hibandwa ku nzego zikurikira: Kwita ku buzima bw’abana, imirire myiza, uburezi, ubuvuzi kuri bose, gahunda zo gufasha abatishoboye, ubumenyi no guhanga imirimo, guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko mbere ya Jenoside kubaka ubushobozi bw’abaturage bitahabwaga umwanya munini, avuga ko mu myaka 23 ishize aricyo cyashyizwe mu mutima wo kongera kubaka igihugu.

Ati “Reka mbahe urugero, mu myaka ya mbere ya 1994, uburezi mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru bwashyiraga ku ibere abari ku butegetsi n’ubwoko runaka. Igihugu cyari gifite abantu 2000 gusa barangije Kaminuza, uyu munsi ababarirwa mu bihumbi 90, barangiza ibyiciro bya Kaminuza buri mwaka.”

Yongeyeho ko mu buzima hashyizweho porogaramu y’ubwisungane mu kwivuza ifasha abarenga 90% by’Abanyarwanda ndetse n’ibihumbi by’abajyanama b’ubuzima bakaba bari mu gihugu hose. Ibi bikaba byaragabanyije imfu z’abagore bapfa babyara ku kigero cya 80% n’icy’abana bapfa batarageza imyaka itanu kuri 70% kuva mu 2000.

Uburezi bw’abakobwa n’abagore bwitahweho, umuyoboro mugari wa internet urakwirakwizwa mu gihugu hose kandi abawugeraho bariyongera. Ibi byiyongeraho uburezi bw’amashuri y’imyuga igendanye n’isoko ry’umurimo, uburezi bw’incuke, kurandura imirire mibi n’ibindi.

Perezida Kagame yashimiye Banki y’Isi ku bufatanye n’inkunga itanga cyane cyane mu mishinga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, imirire n’ubuhinzi, avuga ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure rw’iterambere ariko nta kabuza ruzarigeraho.

Iyi nama yatangijwe na Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim, yanitabiriwe n’Abaminisitiri b’Imari n’Iterambere n’abajyanama babo, abayobozi b’ibigo n’imiryango bishinzwe iterambere, inzego z’abikorera, abagize sosiyete sivile ndetse n’abazakurikira imirimo y’inama bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida Paul Kagame akaba yaraherekejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa.

Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubushobozi bw’abaturage barwo mu myaka 23 ishize

Perezida Kagame yasobanuye byimbitse urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka

Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim, ni we watangije inama

Perezida Kagame yitabiriye inama yahurije hamwe abafatanyabikorwa ba Banki y’Isi

Perezida Kagame aganira n’uwa Banki y’Isi, Jim Yong Kim

Perezida Kagame yashimiye Banki y’Isi ku bufatanye n’inkunga itanga cyane cyane mu mishinga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye inama yiga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage yabereye i Washington

Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-aho-u-rwanda-rugeze-rwubaka-ubushobozi-bw-abaturage

Posté le 14/10/2017 par rwandaises.com