Umuryango urengera inyungu z’abakotse Jenoside, ishami rikorera ku mugabane w’u Burayi(Ibuka Europe) yasabye abayobozi b’ibihugu kugira uruhare mu bikorwa byo gufata no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside babyihishemo cyangwa bakabohereza mu Rwanda bakaba ari ho bakurikiranirwa.

Byagarutsweho mu nama mu ngarukamwaka y’uyu muryango yabereye mu Mujyi wa Fribourg mu Busuwisi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2017.

Iyi nama yibanze ku gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zemejwe mu gihe gishize no kwiha imihigo cyane cyane ku bijyanye no kurwanya icyiswe icyorezo cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Alain Ngirinshuti Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka Europe yabisobanuye.

Ngirinshuti yavuze ko kuri uyu mugabane abakoze Jenoside bagihari ndetse hari abakiriwe bahabwa ubuhunzi abandi bahabwa ubwenegihugu ariko ko hari ingamba zo kurushaho kubakurikirana.

Yagize ati “Turashaka gukurikirana cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya kuri uyu mugabane w’u Burayi. Turagira ngo nibura buri gihugu kiri muri ’Union européenne’ gishyireho itegeko rihana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe abatutsi, gucira imanza abakoze Jenoside cyangwa kubohereza mu Rwanda bagakurikiranwa aho bakoreye ibyaha.”

Ibuka Europe ikorera mu bihugu bitanu birimo u Bubiligi, u Busuwisi, u Bufaransa, u Buholandi n’u Butaliyani.

U Bubiligi buzwiho kimwe n’u Bufaransa bizwiho kuba ari byo bihugu by’i Burayi bicumbikiye abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara bikagenza make mu kubacira imanza cyangwa kubohereza mu Rwanda.

Ngirinshuti yavuze ko u Bubiligi bwahagaze gucira imanza abakekwaho jenoside kuva mu 2003, buvuga ko ubutabera bwabwo nta mikoro bufite akomeza avuga ko niba ari ko bimeze iki gihugu gikwiye kuhereza abakekwaho Jenoside kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Ati “Niba nta bushobozi babohereza mu Rwanda, u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubacira imanza atari ubw’amafaranga ahubwo mu bijyanye n’ubutabera. Amerika, Canada n’ibindi bihugu byohereza abantu; tukaba tutumva impamvu ibihugu nk’u Bubiligi bwitwaza amikoro. U Bufaransa buravuga ngo mu Rwanda nta butabera bunoze buhari,… bwaba budahari Amerika ikohereza abantu?”

Mu bindi byavuzweho muri iyi nama ni uko mbere y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 hazashyirwaho icyumweru kizitirirwa abacitse ku icumu bagahabwa umwanya wo kwisanzura bakavuga uburyo babona umuryango Ibuka ukwiye kuba ukora.

 

Marcel Kabanda uyobora Ibuka France

 

Perezida wa Ibuka Hollande na Christine Safari visi Perezida

 

Eric Rutayisire( ibumoso)na Ildephonse Ngaruye

 

 

Iryamukuru Félicité, Umunyamabanga Mukuru wungirije watowe uyu munsi

 

Jean Paul Bugabo umubitsi wa Ibuka Europe

 

Alain Ngirinshuti, Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka Europe

 

Brossard Espérance, Perezida w’icyubahiro wa Ibuka-France

 

Cesar Murangira uyobora Ibuka-Europe ubu

 

 

 

 

 

 

 

Abagize Ibuka Europe bari mu nama nkuru y’ubuyobozi bafashe umwanya wo kwibuka Bernad Patureau uherutse kwitaba Imana; yari umwe mu bashinze Ibuka France baharaniye ko Ibuka Europe ikomera
http://igihe.com/diaspora/amahuriro/article/ibuka-europe-yasabye-ibihugu-gucira-imanza-abakekwaho-jenoside-byananirana
Posté le 13/11/2917 par rwandanews