Ikinyamakuru ‘The Voice Magazine’ cyahaye Madamu Jeannette Kagame, ibihembo bibiri birimo icy’umugore w’indashyikirwa muri Afurika n’icy’uwakoze ibikorwa by’ubutwari kubera guharanira imibereho myiza y’abaturage cyane cyane abatishoboye.

Ibi bihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo 2017 i Amsterdam mu Buholandi, aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yari ahagarariye Madamu Jeannette Kagame. Ikinyamakuru The Voice Magazine kikaba gikorera mu Buholandi, cyandika cyane amakuru ya Afurika n’ay’Abanyafurika baba mu Burayi.

Uyu muhango ngarukamwaka witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo batandukanye, Abanyafurika batuye mu Burayi barimo abanditsi, abanyamakuru, abakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ku isi, cyane cyane ibirebana n’umugabane wa Afurika, dore ko ari n’ihuriro abanyabwenge bahanahanamo amakuru ku iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa The Voice Magazine, Pastor Elvis Iruh, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, kuba itsinda ritegura iki gihembo ryarabahundagajeho amajwi yose, ibintu bidakunze kubaho iyo hatoranywa uzahabwa iki gihembo kimaze gutangwa inshuro umunani.

Yagize ati “Ibi twabikoze kubera uko muteza imbere igihugu na Afurika muri rusange. Mwabaye urugero rwiza cyane cyane ku mugore w’Umunyafurika mumuhesha agaciro ntagereranywa, abana, abafite ubumuga nta numwe mwibagiwe.”

Yakomeje avuga ko iki gihembo ari ukwereka Madamu Jeannette Kagame, uburyo isi inezezwa no kubona uruhare rwe mu mpinduka nziza z’amajyambere yaba mu Rwanda ubu rwagutse mu bikorwa no mu bitekerezo ku mugabane wose wa Afurika.

Ati “Turashima uburyo mwitanga ngo ubuzima bw’abaturage banyu bube bwiza kurushaho, cyane cyane Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abapfakazi, basizwe iheruheru n’ayo mateka mabi, rwose ibi ni bimwe mu bikorwa isi yose ibashimira cyane n’umugabane wacu wa Afurika. ”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Amb. Jean Pierre Karabaranga nyuma yo kwakira iki gihembo, yavuze ko bishimishije kubona Abanyafurika bishimira ibikorwa by’indashyikirwa by’Umunyafurikakazi, Madamu Jeannette Kagame.

Yagize ati “Ni ishema n’ibyishimo byinshi ku Banyarwanda baba mu Buholandi kuko ibikorwa bya Imbuto Foundation birivugira kandi biragaragara ko bimaze kurenga imipaka y’u Rwanda. Ni urugero rwiza twerekanye ko Afurika ishobora kwiteza imbere igihe izaba ifite ubuyobozi bwiza nk’ubw’u Rwanda.”

Madamu Jeannette Kagame na we akaba yishimiye ibi bihembo, aho abinyujije kuri Twitter yashimiye ikinyamakuru The Voice Magazine, ku bwo kuzirikana ibikorwa bihoraho byo guteza imbere imibereho y’abatishoboye mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yashimiwe ko mu bikorwa bye adatekereza u Rwanda gusa ahubwo anatekereza Afurika yose. Mu 2001 yateguye inama y’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku kurengera umwana no kurwanya virusi itera Sida. Yashimiwe kandi kuba binyuze mu muryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu by’ Afurika (OAFLA), yayoboye mu 2004 kugera mu 2006, yabaye ku isonga mu kwita ku bafite virusi itera Sida.

Binyuze mu muryango Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, yakoze ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere umugore, uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko n’umuryango Nyarwanda muri rusange.

The Voice Magazine, ni igitangazamakuru cyandikwa buri kwezi cyatangiye tariki ya 12 Kanama 1999 mu Buholandi, gitangaza amakuru ajyanye n’ibikorwa by’Abanyafurika ku mugabane w’u Burayi, gifite icyicaro gikuru Almere mu Buholandi n’ibindi biro mu Mujyi wa Amsterdam na Den Haag.

Bamwe mu bandi Banyafurika bahawe ibihembo na The Voice Magazine ni nka Dr Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida wa Zambia ; Perezida Ernest Bai Koroma wa Sierra Leone ; Fatou Bensouda, umushinjacyaha muri ICC; Miet Smet, Perezida w’abahagarariye Afurika mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Apôtre Hayford Ikponmwosa Alike n’abandi.

 

Amb. Karabaranga na Madamu we Uwikeza Mironko bakira kimwe mu bihembo byahawe Madamu Jeanette Kagame

 

Abanyarwanda bakikije Ambasaderi Karabaranga amaze kwakira ibihembo bibiri byahawe Madamu Jeannette Kagame

 

 

Itsinda ryateguye uyu muhango ryifotozanya na Amb. Jean Perre Karabaranga na Madamu we Uwikeza Mironko

 

Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’ u Rwanda mu Buholandi, Ndahiro Hubert na Amb. Jean Pierre Karabaranga bishimira igihembo

 

Amb. Karabaranga yashimiye abateguye iki gikorwa cyo gutanga ibihembo

 

Abanyarwanda bifotozanya na Amb. Karabaranga mu kwishimira ibihembo

 

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yahawe-ibihembo-birimo-icy-umugore-w-indashyikirwa-muri
Posté le 18/11/2017 par rwandanews