Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bahuriye muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, umunsi w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Netanyahu yashyize ifoto yabo bombi kuri twitter, ayiherekeza n’amagambo agaragaza ko bemeranyije gufungura Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu munsi nahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Namumenyesheje ko Israel izafungura Ambasade yayo bwa mbere i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Iki gikorwa kiri muri gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa bya Israel muri Afurika no gushimangira ubufatanye bwa Israel n’ibihugu byo muri Afurika.”

Aba bayobozi kandi banaganiriye ku buryo bwo gutangiza ingendo z’indege zigana muri ibi bihugu byombi.

Netanyahu yanagize umwanya wo guhura n’abandi bayobozi na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho yavuze ko umubano wa Israel n’uyu mugabane muri iki gihe ukomeye kurusha uko waba warigeze kumera gutyo.

Nubwo Netanyahu yari muri Kenya ndetse akaba yari yemeje ko azitabira irahira rya Uhuru Kenyatta, ntiyigeze yinjira muri Stade ya Kasarani yari ikoraniyemo ibihumbi 60 by’abaturage bari bakurikiye irahira rya Perezida Kenyatta.

Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko Kutitabira ibyo birori byatewe n’impungenge z’umutekano we ko udashobora kubahirizwa, cyane cyane hanagendewe ku mubare munini w’abantu wari muri iyo stade.

Perezida Kagame na Netanyahu kandi bahuye mu gihe mu minsi ishize, Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel mu cyumweru gishize cyatangaje ko Guverinoma ya Israel igiye kohereza abimukira mu Rwanda, ikazagenda iruha amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzemera kwakira ndetse nawe akazahabwa impamba ya 3,500 $ igihe azaba yemeye kugenda ku neza. Ni ibintu u Rwanda rwavuze ko bikiganirwaho, hatarafatwa umwanzuro wa nyuma.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu
Posté le 29/11/2017 par RwandaNews