Minisiteri y’Ubutabera yashyikirijwe igihembo mpuzamahanga ikesha ishyirwaho ry’ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ), cyatangiwe muri Maroc.

Iki gihembo cyatanzwe n’Ihuriro Nyafurika riharanira guteza imbere imikorere y’inzego za leta (African Association for Public Administration and Management, AAPAM), mu nama yaberaga mu mujyi wa El Jadida kuva kuwa 6-10 Ugushyingo 2017.

Ni ibihembo ngarukamwaka byiswe AAPAM Innovative Management Award, bigamije gushimira inzego, imiryango na za Minisiteri ziba zarakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha abaturage.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi z’Abunzi na MAJ muri Minisiteri y’Ubutabera, Frank Mugabo, yabwiye IGIHE ko iki gihembo gishimishije haba ku rwego rwa Minisiteri no ku rwego rw’ubutabera muri rusange.

Yagize ati “Iki gihembo kigaragaza urwego minisiteri iba igezeho mu gufasha abaturage, kubera serivisi leta yashyizeho ngo ibahe ubujyanama mu mategeko, ngo yegereze abaturage ubutabera no kubarinda gusiragira mu nzego zitandukanye cyangwa mu nkiko.”

Yavuze ko uyu munsi MAJ itanga ubufasha ku baturage bakeneye imyanzuro ijya mu nkiko igihe bashaka gutanga ikirego, kunganirwa mu nkiko, gukurikirana ibirego by’ihohoterwa n’ibindi.

Ikorera mu gihugu hose, aho buri karere kahawe abanyamategeko batatu bafasha abaturage babagira inama ku buntu, mu bibazo bahura na byo bijyanye n’amategeko muri rusange.

Ibyo ngo byagabanyije gusiragira kw’abaturage bashakisha aho ibibazo byabo byakemukirwa kuri 99%, kuva uru rwego rwatangira mu 2006.

Mugabo yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, MAJ yakiriye ibibazo 79559 mu gihugu hose, 72 433 bikemukira kuri urwo rwego.

Yashyizweho ngo ifashe mu kwimakaza ubutabera bunoze mu gihugu, gushimangira ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko no gukurikirana ko inzego z’ubucamanza zitanga serivisi nziza mu baturage mu bijyanye n’amategeko.

Ifite kandi inshingano zo kumenyekanisha amategeko n’amabwiriza bisohoka mu Igazeti ya Leta; kugira inama by’umwihariko Abunzi mu bijyanye n’imikorere no ku mategeko bakunze gukoresha, bakagenzura kandi bagakurikirana ibikorwa byabo no guhuza ibikorwa byo kurangiza imanza no kurangiriza imanza abatishoboye.

Ishinzwe no gutanga ubufasha mu by’amategeko no kunganira abatishoboye mu nkiko; gukemura ibibazo byose birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abaturage bafitanye amakimbirane biciye mu kubunga hagati yabo ubwabo cyangwa kubahuza n’urundi rwego rubifitiye ububasha.

 

Ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga igihembo muri Maroc

 

U Rwanda rwashyikirijwe igihembo mpuzamahanga kubera ishyirwaho rya MAJ

 


Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwegukanye-igihembo-mpuzamahanga-kubera-serivisi-z-ubufasha-mu-by

Posté le 11/11/2017 par rwandaises.com