Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame uri i Accra muri Ghana, atangiza inama yiga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’umuryango w’abibumbye y’iterambere rirambye (SDGs) yasabye ko urwego rw’abikorera ruhabwa umwanya munini kuko ari moteri yo kurandura ubukene no guhanga ubukire

Perezida Paul Kagame i Accra muri Ghana yakiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu.

Perezida Paul Kagame i Accra muri Ghana yakiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu bibiri “SDGs” ifite biyitandukanya na gahunda z’ikinyagihugumbi (MDGs).

Ati “Dushobora kubibyaza umusaruro neza, mu gihe dukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego nshya ndetse duhindure ubuzima bw’abantu bacu.

Icya mbere, ni ukwitsa ku rwego rw’abikorera nka moteri yo kurimbura ubukene no guhanga ubukire, intego gahunda z’igihugu cyacu zose zishingiyeho.”

Kagame yavuze ko kwinjiza intego z’iterambere rirambye (SDGs) muri izi gahunda (z’igihugu), no gukora ibishoboka ngo zishyirwe mu bikorwa, Guverinoma yonyine itabigeraho neza.

Ati “Iyi niyo mpamvu gukorana cyane n’urwego rw’abikorera ari ingenzi kugira ngo tugere aho buri ruhande rukuramo inyugu (win-win situation).”

Aha, Perezida yavuze ko icyuho cy’ubushobozi (buke) kijya kigaragara mu mishinga minini gishobora kuzibwa n’ishoramari ry’urwego rw’abikorera, binyuze mu mahirwe aboneye atarimo impungenge (z’igihombo) atangwa n’urwego rwa Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Icya kabiri, ngo ni uko ubu hariho gahunda y’iterambere itomoye iha umwanya ibihugu byose aho kuba ibikiri mu nzira y’amajyambere gusa.

Ati “By’umwihariko, kumenya ko hari ibibazo ndengamipaka bigira ingaruka kuri buri wese. Ibi biratanga amahirwe mashya ku bufatanye bushya bw’isi yose ndetse no kwiga.

Aha, harimo no kubasha kumvikana ku bipimo by’iterambere no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa mu buryo bujyanye n’imiterere y’ibihugu byacu.”

Kagame yasezeranyije ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na za Leta z’abafatanyabikorwa, by’umwihariko binyuze mu kigo nyafurika cy’intego z’iterambere rirambye (SDG Center for Africa) gikorera i Kigali, ndetse asaba ko cyakomeza gushyigikirwa.

Ati “Ikigi cyashyizweho kugira ngo gikomeze gufasha mu guhuza ibikorwa, gukora ubuvugizi ndetse no kudufasha kubaka ubushobozi kugira ngo tubashe gushyira mu bikorwa SDGs. Mwese mbakanguriye kugikoresha no kugishyigikira. Dushyigikira umugabane wacu…”

Perezida Kagame kandi yagize uruhare mu kiganiro cyakurikiyeho.

Perezida Kagame kandi yagize uruhare mu kiganiro cyakurikiyeho.

Mu kiganiro cyakurikiyeho cyavugaga ku ruhare rw’abayobozi n’icyo basabwa kugira ngo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigerweho, Perezida Paul Kagame abajijwe ibyuho abona mu buyobozi bibangamira iterambere muri “SDGs.

Ati “Mbere ya byose tugomba kubigira ibyacu, tugomba gufata inshingano z’ibibazo byacu. Dufite abafatanyabikorwa n’inshuti bashaka kudufasha, ariko ntabwo tugomba kubemerera ko badukorera buri kimwe (byose).

Dukwiye guha umwanya buri umwe wese. Dufite twese ibyo twiyemeje ndetse duhamya mu mvugo ko twumva igikwiye gukorwa, dukwiye rero kubikurikirana bikajyana n’ibikorwa. Birashoboka kandi twarabibonye bikorwa. Dukeneye gusa kwihutisha twese ibyo dukora.”

Perezida yongeye kuvuga kandi ko umugabane wa Africa ukwiye gukorera hamwe mu gukusanya ubushobozi, by’umwihariko ubushobozi mu buryo bw’imari (financial resources) n’abantu, kandi inzego zose z’abantu zikabigiramo uruhare, yaba urwego rw’abikorera, abagore n’urubyiruko rugahagararirwa.

Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru irahuriza hamwe bamwe mu bayobozi ba Africa ku meza (High Level Africa Roundtable) bige ku gushyigikira no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iterambere rirambye izarangira mu 2030.

Uretse Perezida Paul Kagame, iyi nama inarimo Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat n’abandi banyacyubahiro.

Muri gahunda z’ikinyagihumbi zabanjirije gahunda z’iterambere rirambye, u Rwanda ruri mu bihugu byazesheje ku bipimo byo hejuru.

Perezida Paul Kagame washinzwe gutegura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka mu mikorere y’umuryango w’abibumbye, mu kwezi gutaha azahabwa n’inshingano zo kuyobora umuryango wa Africa yunze ubumwe mu gihe cy’umwaka.

UMUSEKE.RW

Ghana: P.Kagame ati “abikorera ni moteri yo kurimbura ubukene no guhanga ubukire”

Posté le 12/12/2017 par rwandaises.com