Kayirebwa Cécile, umuririmbyi w’inararibonye yatumiwe mu gitaramo gikomeye azahuriramo na Kidum na we uri mu bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, bazatarama mu muhuro w’Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri Diaspora.

Kidum Kibido Kibuganizo yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya Jazz Junction yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro kuwa 30 Kamena 2017. Kayirebwa we yaherukaga gutaramana n’abakunda umuziki we muri Kigali Marriott, tariki ya 2 Mata 2017.

Igitaramo cya Cécile Kayirebwa na Kidum giteganyijwe kubera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku itariki ya 22 Ukuboza 2017. Muri iki gitaramo cyiswe ‘Rwanda Konnect Gala’ aba bahanzi bazataramana n’Itorero Inganzo Ngari riri imbere mu matsinda akunzwe mu mbyino gakondo mu Rwanda.

Mu kiganiro na Kagabo Jacques, Umuyobozi wa Rwanda Updates ari nayo iri gutegura igitaramo ‘Rwanda Konnect Gala’ yavuze ko bahisemo Kayirebwa na Kidum nk’abahanzi bafite amateka akomeye mu muziki mu Karere ndetse ngo bashingiye ku kuba umuziki wabo warashinze imizi mu Rwanda.

Yagize ati “Impamvu twahisemo Kayirebwa by’umwihariko ni umuhanzi dufata nk’inararibonye kandi w’icyetegererezo ku bahanzi bakora umuziki muri iki gihe unarebye mu myaka yo hambere. Kidum na we twamuzaniye abakunzi b’umuziki kuko ibihangano bye byakunzwe igihe kirekire kandi afite abakunzi benshi mu karere no mu Rwanda by’umwihariko.”

Yongeyeho ko igitaramo ‘Rwanda Konnect Gala’ kizajya kiba mu mpera za buri mwaka ndetse no mu mpeshyi kigahuza Abanyarwanda batuye mu gihugu imbere n’abandi baba mu Ntara ya Gatandatu muri Diaspora.

Cecile Kayirebwa umwe mu bahanzi bakomeye bazitabira Rwanda Konnect Gala

Yagize ati “Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere ariko kizakomeza no mu yindi myaka, iyi gahunda izakomeza ibeho duhuze Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri diaspora bungurane ibitekerezo. Ikigamijwe ni uko basabana ndetse bakarushaho kunga ubumwe no guhuza ibitekerezo mu kwiteza imbere ariko biciye mu buryo bw’ibitaramo, ababa baje mu biruhuko bagahura n’abasanzwe batuye mu Rwanda bagasabana.”

Kagabo yavuze ko ‘Rwanda Konnect Gala’ bagiteguranye ubushishozi kugira ngo abazacyitabira bazaryoherwe n’umuziki mu gitaramo cya live kandi kizaba kinogeye ijisho.

Itorero INGANZO NGARI kugeza ubu rikiza ku mwanya wa mbere mu matora yo mu Rwanda mu kuryoshya ibirori naryo rizasusurutsa abazitabira Rwanda Konnect Gala

Igitaramo cya Kayirebwa na Kidum kizabera i Gikondo kuri Expo Ground aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi[10,000frw] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi makumyabiri[20,000frw] mu myanya y’icyubahiro ndetse by’akarusho hari n’ameza y’icyubahiro yateguriwe abantu umunani bifuza kwicarana bakishyura ibihumbi magana abiri.

Kidum aheruka gutarami muri Kigali Serena Hotel kuwa 30 Kamena 2017
Mu gitaramo Kayirebwa aheruka gukorera muri Marriot i Kigali

« >REBA HANO ITANGAZO RYAMAMAZA IKI GITARAMO

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin

Kayirebwa na Kidum bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyateguwe i Kigali

Posté en 12/2017 par rwandaises.com