Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania, ubu akaba ari umwe mu bayobozi b’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije (African Wildlife Foundation), asanga umugabane wa Afurika ukeneye abayobozi benshi baha agaciro kandi bakita ku bidukikije nka Perezida Kagame.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo uyu Muryango wahaga Leta y’u Rwanda ubutaka bwo kwaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bungana na hegitari 27.8. Kuva Pariki y’Ibirunga yashingwa mu 1925, imaze gutakaza 54 % by’ubuso bwayo, aho yari ifite kilometero kare 160, zivuye kuri 340 zari zihari mu 1974.

Mkapa yashimye umurava n’ubushake bwo kurengera ibidukikije bya Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko ari isomo ryiza ku bandi bayobozi ba Afurika usanga bafata imyanzuro ishyira mu kaga umurage karemano kuko batazi akamaro ko kubungabunga ibidukikije n’ubushake bisaba.

Yongeyeho ko ibyo Perezida Kagame yakoze mu kurengera ibidukikije ari igihamya cy’uko igihugu cyagira uruhare mu guteza imbere ubukungu n’ibikorwaremezo binyuze muri uru rwego kandi bakabaho neza kubera umusaruro wo kubungabunga ibidukikije.

Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania yateye igti ku butaka RDB yahawe bwo kwaguriraho Pariki y’Ibirunga

Ashingiye ku rugero rwiza rw’u Rwanda, Mkapa yavuze ko Afurika ikeneye abayobozi nka Perezida Kagame batekereza ibidukikije mu iterambere rusange.

Yagize ati “Dukeneye abandi bayobozi nka Perezida Kagame bazi agaciro gakomeye urusobe rw’ibinyabuzima rufitiye abaturage bacu, ubukungu n’umugabane wacu. Dukeneye abayobozi benshi bafite ubushake bwo gufata ibyemezo bigamije kurengera ibidukikije byacu.”

Mu myaka icumi ishize, umugabane wa Afurika uhanganye n’ibibazo bikomeye bya ba rushimusi, gutakaza ubutaka n’aho inyamaswa ziba n’ihindagurika ry’ibihe bikomeje gushyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubutaka bwatanzwe bwari bwaraguzwe na sosiyete y’amahoteli ya Serena Group, ishaka kubwubakaho hoteli y’icyitegererezo. Icyakora nyuma byaje kugaragara ko iyo hoteli izasatira pariki ikabangamira urusobe rw’ibinyabuzima bibamo, Serena ihitamo kubugurisha African Wildlife Foundation.

Kubera ko uwo muryango usanzwe wita ku nyamaswa, wiyemeje gutanga ubwo butaka kugira ngo bwiyongere ku bwa pariki, inyamaswa zibone aho zisanzurira.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu byagize umugisha wo kugira ingagi zo mu misozi, zikurura ba mukerarugendo benshi.

Mkapa avuga ko imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu kongera umubare wazo ndetse na gahunda yo gusangira n’abaturage umusaruro wavuye mu bukerarugendo ari ibyo kwishimira kuko bibatera imbaraga zo kuzibungabunga.

Yagize ati “Gahunda ya Leta yo gusangira n’abaturage, ibagenera 10% by’ibyavuye mu bukerarugendo bw’amapariki, ntibisanzwe. Ni uguha imbaraga no gufatanya n’abaturage mu kurengera ibidukikije kugira ngo ejo hacu habe heza.”

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwita kuri parike, Leta y’u Rwanda, kuva mu 2005 igenera abayituriye 5 % by’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo. Umwaka ushize nyuma yo kongera igiciro cyo gusura ingagi, leta yatangaje ko ayo mafaranga aziyongera akagera ku 10%, anyuzwa mu bikorwa rusange bifitiye abaturage akamaro.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi atera igiti ku butaka yahawe

Abayobozi basobanurirwa iby’ubutaka RDB yahawe

Mkapa yashimye umurava n’ubushake bwo kurengera ibidukikije bya Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko ari isomo ryiza ku bandi bayobozi ba Afurika

http://igihe.com/ubukerarugendo/article/afurika-ikeneye-ba-kagame-benshi-ngo-ibidukikije-bibungabungwe-neza-mkapa

Posté le 12/01/2018 par rwandaises.com