Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri iki Cyumweru bemeranyije gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije kuri uyu mushinga uremereye mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania.

Uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 4000 uzubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, ugomba gutangira kubakwa muri uyu mwaka nk’uko The Citezen yabitangaje.

Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu, Perezida Magufuli yabwiye abanyamakuru ati « Turashaka ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bahura muri iki cyumweru bakavugana uburyo amafaranga azawubakwa azatangwa. Turashaka ko imirimo yo kubaka ihita itangira kuko inyigo zose zarangiye. »

U Rwanda na Tanzania byiteguye kuba bakwaka inguzanyo mu kwihutisha iyubakwa ry’uwo muhanda, hakazashingwa ibuye ry’ifatizo muri uyu mwaka.

Tanzania yari yaratangiye kubaka uwo muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).

Perezida Kagame yashimye Perezida wa Tanzania wamushyigikiye gutorerwa kuyobora AU, imirimo azatangira mu mpera za Mutarama 2018.

Yagize ati « Nishimiye gukorana na Perezida Magufuli n’abandi b’ibihugu bya Afurika. Bampaye izi nshingano biteguye no kumfasha kuzisohoza. »

Umuhanda wa gari ya moshi ni kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi u Rwanda rudakora ku nyanja rukeneye mu kwihutisha ubucururi. Icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

 

Perezida Kagame aramukanya na Perezida Magufuli

 

Perezida Magufuli aramutsa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

 

 

 

 

 

 

Itorero ryakira Perezida Kagame muri Tanzania

 

 

 

Perezida Kagame na Magufuli mu guhana impano

 

 

Perezida Magufuli yakiriye Perezida Kagame mu ruzinduko rw’umunsi umwe
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-magufuli-bemeranyije-gutangira-iyubakwa-ry-umuhanda-wa-gari
Posté le 14/01/18 par rwandaises.com