Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’abimukira kiri guhurirana n’ugutsindwa kw’ibyihebe mu duce byari byaragize indiri bikajya gushaka aho byimurira ibikorwa, ku buryo ibihugu bikeneye guhanahana amakuru kugira ngo ibyo bikorwa bihagarikwe.

Perezida Kagame yabigarutseho mu nama y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopie kuri uyu wa Gatandatu. Muri iyinama hibanzwe ku buryo bwo guhashya iterabwoba muri Afurika.

Ni inama yabanjirije Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) itangira kuri iki Cyumweru.

Perezida Kagame yavuze ko iyo urebye uyu munsi hari impamvu muri Afurika imbere ziri gutuma habaho iterabwoba, hakaza n’iziturutse hanze yayo ku buryo biri guhurirana n’ibindi bibazo birimo icy’abimukira.

Yakomeje agira ati “Abakora iterabwoba baraturuka mu bice batsinzwemo ku rwego rufatika nka Syria, Iraq, ubu barashakisha aho bakwihisha ngo bahakorere bagere ku ntego. Urwo ruhurirane rurarushaho gukomeza ikibazo.”

Yavuze ko iyo urebye nka Libya ubu ifite abimukira benshi, hakaza n’abandi bari guturuka mu bice bya Iraq, Syria, Yemen, bigaragaza ko hakenewe uburyo buhamye bwo guhangana n’ibyo bibazo.

Yakomeje agira ati “Dukeneye kujya ku mizi y’ibi byose tukareba hejuru y’ibyo uko ibihugu byakwishyira hamwe, bigasuzuma bihereye mu mizi y’ikibazo, impamvu zituma kigorana ariko tukanashyira imbaraga zacu hamwe.”

“Ntabwo ntekereza ko ari ikibazo kitakemuka nubwo gikomeye cyane. Ariko dushobora guhuza imbaraga, hari amakuru y’iperereza aba ahari dushobora gusangira, ubundi hakagira igikorwa duhereye kuri ibyo.”

Perezida Kagame yizeje ko u Rwanda “ruzaba umufatanyabikorwa ukomeye muri ibi bikorwa”, rugafatanya n’ibindi bihugu biri ku rugamba rwo guhashya iterabwoba.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya n’abandi.

Kuri iki Cyumweru nibwo hatangira inteko rusange ya 30 y’abakuru b’ibihugu bigize AU, iyoborwa na Perezida Kagame. Mu byitezwe kuranga umunsi wa mbere harimo itorwa ry’ubuyobozi bw’inama y’inteko rusange, n’umuyobozi wa AU mu mwaka 2019.

Itorwa ry’uzasimbura Perezida Kagame rigiye kuba mbere y’igihe nk’uko yabisabye mu mavugurura aho yavuze ko kugira ngo imyanzuro ifatirwa mu nama z’uyu muryango ijye irushaho gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubaho uburyo abayobozi ba AU basimburana ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, utahiwe akazajya atorwa mbere y’umwaka umwe. Ubusanzwe yatorwaga mu nama ya AU iba hagati mu mwaka.

Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba atari ikibazo kitakemuka nubwo gikomeye cyane

Kagame yavuze ko ikibazo cy’abimukira kiri guhurirana n’ugutsindwa kw’ibyihebe mu duce byari byaragize indiri bikajya gushaka aho byimurira ibikorwa

Perezida Kagame yizeje ko u Rwanda “ruzaba umufatanyabikorwa ukomeye muri ibi bikorwa”, rugafatanya n’ibindi bihugu biri ku rugamba rwo guhashya iterabwoba

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yari yitabiriye iyi nama

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari

Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagaragaje-impamvu-ziri-gutuma-ikibazo-cy-iterabwoba-kigorana

Posté le 28/1/2018 par rwandaises.com