Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama Rusange isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ibaye ku nshuro ya 30.

Perezida Kagame azitabira Inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika izatangira ku wa 28 kugeza ku wa 29 Mutarama 2018. Iyi nama izibanda ku rugamba rwo kurwanya ruswa nk’inzira irambye yo gushimangira no guteza imbere impinduka ku mugabane wa Afurika.

Ku wa 28 Mutarama 2018, mu gutangiza iyi nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame azatangira ku mugaragaro imirimo ye nka Perezida w’uyu muryango aho asimbuye Perezida wa Guinea Alpha Condé wari umaze umwaka kuri uyu mwanya.

Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni umwanya w’icyubahiro utorerwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika. Uyu mwanya uhabwa abakuru b’ibihugu bo mu bice bitandukanye by’uyu mugabane kuri manda y’umwaka umwe.

Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bya Afurika bashinze Perezida Kagame kuvugurura inzego n’imikorere by’uyu muryango bigakora neza kurushaho.

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame aritabira inama ya NEPAD ndetse n’amahuriro yiga ku mahoro n’umutekano birambye ku Mugabane wa Afurika.

 

Perezida Kagame yahuye n’Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-rusange-ya-30-ya-au-i-addis-ababa
Posté le 27/01/18 par rwandaises.com