Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’akazi.

Bongo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ahagana saa tanu za mu gitondo, yakirwa n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

Biteganyijwe ko Perezida Bongo aganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Ali Bongo umaze kubaka umubano uhamye n’u Rwanda muri Kamena 2016 yari i Kigali mu Nama yiga ku mugambi wo kugira umugabane wa Afurika isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa.”

Icyo gihe we na Perezida Kagame bakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Ali Bongo w’imyaka 59 yanitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu muhango wabaye ku wa 18 Kanama 2017.

Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko muri Gabon ku wa 28 Ukwakira 2016.

Abakuru b’ibihugu byombi baheruka guhurira mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2018, yanahuriranye n’itangira rya manda ya Kagame nk’umuyobozi wayo.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

U Rwanda na Gabon basinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

 

Perezida Kagame ubwo yakiraga Ondimba muri Village Urugwiro ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri

 

 

Perezida Kagame ahuye na Ondimba mu gihe ariwe uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

 

 

Perezida Kagame na Ondimba basanzwe bafitanye umubano wihariye

Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-gabon-ali-bongo-yageze-mu-rwanda-amafoto

Posté le 13/02/2018 par rwandaises.com