Abanyarwanda n’inshuti zabo mu Bufaransa bitabiriye ari benshi igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 10 Mata 2018.

Uyu muhango wateguwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, watumiwemo abahagarariye Leta y’u Bufaransa, abadepite, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’amashyirahamwe atandukanye arimo Ibuka France, ubera mu Biro bya Komini imwe mu zigize Umujyi wa Paris bita “3ème Arrondissement.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yibukije ko igikorwa cyo kwibuka uyu mwaka cyahuriranye n’uko Umuryango w’Abibumbye watangiye gukoresha inyito nyayo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”, ikaba ari intambwe yo kwishimira, ikaba n’imwe mu ntwaro yo guhashya abashaka kuyipfobya cyangwa kurengera bahakana amateka y’uko yakozwe.

Yagize ati “Nibutse ko ubwicanyi bwakorerwaga ubwoko bw’Abatutsi bwatangiranye n’umwaka wa 1959 ariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemeza ko yatangiye muri Mata 1994, hakicwa abantu barenga miliyoni imwe.”

Yashimiye Perezida Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za FPR Inkotanyi yashyize hamwe imbaraga z’abasore n’inkumi bagahagarika Jenoside igihe amahanga yareberaga.

Yavuze ko igihe cyo kwibuka ari umwanya wo kwegera no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guha agaciro abayiguyemo.

Uwari uhagarariye Ibuka-France, Aymeric Givord, Umufaransa ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yanenze udutsiko tw’abantu bihaye kurwanya no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuvuga nabi abayihagaritse atanga urugero ku munyamakuru Natacha Polony.

Yavuze ko Ibuka izakomeza gufatanya n’abandi kurwanya abantu nk’abo kandi ko abarokotse Jenoside batonekwa ibikomere igihe cyose amateka yabo agorekwa cyangwa agahakanwa n’abantu babigambiriye.

Ikiganiro cyatanzwe na Pr Stéphane Audoin-Rouzeau yerekanye ko ihuriro rya Jenoside yakorewe Abayahudi, Abanyarumeniya n’iyakorewe Abatutsi, ni uko uburyo zagiye zitegurwa zigashyira mu bikorwa, higishwaga ko uwicwa aba atakiri umuntu, hagakoreshwa Ibitangazamakuru nka radiyo, televiziyo mu kwerekana ko agomba kwicwa, Leta nayo ikabigiramo uruhare.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jeanne Allaire, yatanze ubuhamya bw’uko bahizwe, bakicirwa imiryango, anagenera ubutumwa Perezida Macron uyobora u Bufaransa agita ati « Nyakubahwa Perezida ntabwo tubasaba byinshi, turasaba ko mwatwumva. »

U Bufaransa bushinjwa gucumbikira abasize bakoze Jenoside, byongeye kandi bukaba bwarinangiye kwemera uruhare bwayigizemo.

Igikorwa cyo kwibuka cyanitabiriwe n’Umujyanama wihariye wa Perezida w’u Bufaransa kuri Afurika, Marie Audouard, n’abandi bayobozi batandukanye b’u Bufaransa.

Ambasaderi Kabale yashimye abagize uruhare mu itegurwa ry’uyu muhango barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Pierre Aidenbaum.

Yanashimiye imiryango y’Abayahudi “Fondation pour la Mémoire de la Shoa” na “Association pour la Mémoire du Génocide Arménien” bafatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ambasaderi Kabale yavuze ko igihe cyo kwibuka ari umwanya wo kwegera no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guha agaciro abayiguyemo

 

Amb. Kabale n’umugore we bakurikiye ibiganiro

 

Abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakurikiye ibiganiro

 

Hagati ni abahagarariye ibiro bya Perezida n’uhagarariye Ububanyi n’Amahanga

 

Jeanne Allaire warokotse Jenoside atanga ubuhamya

 

Pr Stéphane Audoin-Rouzeau

 

Umuhanzi Nirere Shanel waririmbye muri uwo muhango

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yacanye urumuri rw’icyizere

 

Uwari uhagarariye Ibuka France, Aymeric Giovord

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Abahanzi bitwa Ingangare bari bitabiriye uyu muhango

 

Etienne Nsanzimana wayoboye ibiganiro

karirima@igihe.com

http://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-bufaransa-abanyarwanda-n-abanyamahanga-benshi-bifatanyije-kwibuka-jenoside

Posté le 11/04/2018 par rwandaises.com