Ku wa 7 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yasohoye inyandiko mu kinyamakuru” The Financial Times” cyo mu Bwongereza, yitwa “Africa has to find its own road to prosperity » aribyo kuvuga ngo “Afurika igomba kwishakira inzira iyigeza ku iterambere.

Muri iyi nyandiko, Kagame yavuze ko imfashanyo zitananiwe gusa gukemura ibibazo by’ubukene zagenewe, ko ahubwo zitajya mu mizi ngo zikemure ikibutera n’igituma abantu bamwe bahora mu bukene n’amikoro adahagije.

Yibukije ko hamaze iminsi haba inama zinyuranye zihuza abayobozi b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi, bahura n’abayobozi b’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari baganira ku kibazo mpuzamahanga cy’ihungabana ry’ubukungu.

Ngo ikibabaje ni uko benshi batekereza ko bashobora gukemura ikibazo cy’ubukene bakoresheje amarangamutima no kubagenera inkunga ziremereye kandi muri rusange ngo bitajya bikemura ikibazo.

Kagame yagize ati « Twe tuba kandi tukanayobora ibihugu bikennye cyane ku isi, twemera ko abayobozi b’ibihugu bikize hamwe n’ibigo mpuzamahanga bitaye ku bukene, ariko bakaba bakwiye no gutekereza ku bakene”.

Yavuze ku gitabo cya Dambisa Moyo cyitwa “Dead Aid”, gikubiyemo ibitekerezo bivumbura bifasha gukora isesengura ku muco wo muri iki gihe w’imitangire y’imfashanyo.

Iki gitabo cyerekana ko uruhererekane rw’imfashanyo n’ubukene, n’ibintu bihoraho bitajya birangira, mu gihe ibihugu bikennye bihora biteze amaso ko bihabwa inkunga nta na rimwe bizashyira imbaraga mu kwizamurira ubukungu.

Muri iyo nyandiko ye, Kagame akomeza avuga ko yakomeje kumva iteka, ko icyo ari igitekerezo gikwiye guhora kiganirwaho hibazwa igihe imfashanyo zikwiye kurangirira n’uburyo zarangiramo nta mbogamizi biteye.

yahereye ku gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kirimo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigera ku bihumbi 17, izo ngabo zikaba arizo nyinshi kandi zifite ingengo nini y’imari mu mateka y’uwo muryango, ariko zikaba zidakemura ibibazo mu mizi yabyo .

Akenshi ngo inkunga zagiye zisigira abazihabwa ihungabana hamwe no gutuma bahora bateze amaboko bategereje aho izindi zaturuka.

Kagame yiseguye ku bafata amagambo ye nabi agira ati ” Ntimunyumve nabi, turashima inkunga tubona ziturutse hanze ariko nshyigikiye ko ziza ari uburyo bwo gushyigikira ibyo dusanzwe dushaka kwigezaho. »

Akomeza avuga ati « Nta n’umwe ukwiye kutwumvisha ko akunda ibihugu byacu kurusha uko tubikunda cyangwa ngo batekereze ko bazi ibidukwiye kurusha uko twe tubizi, bagomba kuduha agaciro kugira ngo twihitiremo ibitubereye. »

Yavuze kandi ko abayobozi bahora babwira abaturage babo ko nta muntu wo hanze ubafitiye umwenda bityo umuturage mu Rwanda ntakwiye kumva atuje aziko abaturage b’ahandi batanga umusoro wo kumutunga no gutuma amererwa neza.

Ati « U Rwanda ni igihugu gifite intego ngari kikagira n’aho kiganisha imigambi”.

Perezida w’u Rwanda yakomeje avuga ko u Rwanda rugerageza kuzamura umusaruro rusange wa buri mwaka inshuro ndwi muri buri myaka icumi ibyo bigatuma umusaruro bwite kuri buri muntu wikuba inshuro enye”.

Ibyo ngo bizatuma habaho umusingi wo guhanga ibintu bishya, bizamure ubwizerane, imyumvire yo gukunda igihugu hamwe n’ubworoherane bifashe mu kubaka igihugu gikomeye.

Kagame yemeje ko guhanga no kwihangira imirimo ari bumwe mu buryo bukomeye buzafasha kugera kuri izi ntego.

Aha akaba yarifashishije igitabo cya Michael Fairbanks cyitwa ”In the River They Swim” watanze urugero ku Rwanda agaragaza ko ari ngombwa kuzamura ubumenyi bw’abaturage, kubaka umuco wo guhanga ibishya hamwe no korohereza ishoramari rishyigikira ikorwa ry’ibintu mu nganda, gushyiraho uburyo bwo guhererekanya ibicuruzwa no gukora ibintu bifite agaciro.

Mu miti yatanze, Kagame yasobanuye ko ibikorwa bya Leta bigomba kwerekeza imbaraga mu gushyigikira gahunda zo guhanga umurimo hatagamijwe gusa kugera kuri izo ntego, ahubwo bikanatuma abaturage bafunguka mu mitwe.

Ati « Iyo bafungutse bitabira ihangwa ry’ibintu bishya, bikanabafasha gushyira mu bikorwa impano karemano zabo kuko iyo abaturage bashyizwe kure y’ipiganwa biba ari nko kubamugaza. »

Guhanga akazi ngo na byo biha abaturage imyumvire y’uko bahabwa agaciro kandi bakumva ko bafite ubushobozi n’ubuhanga kimwe na bagenzi babo b’ahandi.

Muri iyo nyandiko kandi, Perezida Kagame avuga ko izo ntego zitoroshye kubera ko u Rwanda ari igihugu kitagera ku nyanja, kikiva mu ntambara kandi kitagira umutungo kamere uhagije.

Ikindi ngo ntirugira ibikorwa remezo byihariye n’inganda zikaba zibarirwa ku mitwe y’intoki, hakiyongeraho n’amateka adahagije yo gushora imari mu bumenyi.

Yavuze ariko ko hari impamvu yo kugira icyizere kubera ko hari gahunda zo kohereza hanze ibintu bishobora kugira akarusho bityo bikaba byarushanwa mu buryo burambye.

Aha yatanze urugero rw’ikawa ubu igurishwa amafaranga menshi ku masoko abarizwamo abaguzi bakomeye, ubukerarugendo nabwo bukaba bukurura abantu bafite amikoro, ndetse ngo ubushakashatsi nabwo bugaragaza ko icyayi cy’u Rwanda kirushaho kugenda gikundwa hirya no hino ku isi.

Ibyo ngo byatumye imishahara yiyongera mu nzego zimwe na zimwe, hamwe wiyongera ibice birenga 20% ku mwaka.

Inkunga yabarirwaga mu kuzamura umusaruro rusange wa buri mwaka nayo yagabanijweho icya kabiri mu myaka icumi ishize, naho mu bukungu bw’u Rwanda, mu mwaka ushize bwazamutseho 11% no mu gihe ubw’isi bwari butangiye kugira ibibazo.

Mu gihe ibi bigaragara nk’intambwe yatewe, Kagame yagize ati « Tuzi neza ko inzira igana ubukire n’iterambere ari ndende, tuzagerageza kuyigendamo twifashishije ubumenyi buturuka ku mitekerereze mishya mu iterambere hamwe n’ihangwa ry’imirimo, dufatanya kandi na ba bandi bagaragaza ko badafite impuhwe, bafite gusa imyumvire myiza ku bakene”.

Iyi nkuru yanditswe na Perezida Paul Kagame yasohotse mu kinyamakuru The Financial Times mu rurimi rw’icyongereza.

Yahinduwe mu kinyarwanda na Jerome Rwasa (Izuba Rirashe).
 

http://www.rwandagateway.org/article.php3?id_article=11448

Posté par rwandaises.com