Umukinnyi wo muri Kote d’Ivuwari ukinira ikipe yo mu Bwongereza ya Chelsea, Didier Drogba, yiyemeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abicishije mu muryango we “Drogba Foundation”.

Ibi Drogba yabitangarije ikinyamakuru Times Sport ku wa kabiri nijoro, nyuma y’aho asuriye Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi.

Yagize ati “Mbicishije muri uyu muryango wanjye, nzavugana na mugenzi wanjye (Samuel Eto’O) turebe uko twafasha abarokotse Jenoside yabereye mu Rwanda.”

Uyu mukinnyi ufite imyaka 31 yakomeje asobanura ko ibyo yabonye ku Gisozi byerekana ko icyizere.

Drogba yasuye ku Gisozi ari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Brig. Gen. Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bo muri guverinoma.

Yatemberejwe mu rwibutso n’ushinzwe inyandiko ku Gisozi Yves Kamuronsi, wamusobanuriye icyateye Jenoside, uko yakozwe, uko yahagaritswe n’ingambaza zafashwe mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Drogba yavuye mu Rwanda ku munsi w’ejo yerekeza muri Angola aho agiye mu gikorwa cyo gukangurira gutegura Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyo muri 2010.

Drogba uba ahagarariye umuryango we muri Angola, yavuze ko ari amahirwe Angola ibonye yo kwakira CAN 2010 kuko izabona uko yerekana ibyo icyo gihugu cyagezeho n’amahirwe gitanga.

Mu cyumweru gishize nibwo Drogba yabonanye n’uhagarariye Angola muri Kote d’Ivuwari, Gilberto Buta Lutucuta amaze amwemerera ko azasura icyo gihugu ku wa 24 Kamena.

Drogba yavuze kuri Angola agira ati “Isura mbi yo mu bihe bishize yaranzwe n’intambara yarashize, reka noneho tugire uruhare rwacu mu kwereka amahanga isura nshya ya Angola.”

nk’uko bitangazwa n’inzu y’itangazamakuru muri icyo gihugu, a ANGOP, uyu mukinnyi ngo azafasha icyo gihugu muri byinshi, harimo gutegura umukino wa gicuti hagati y’ikipe y’igihugu ya Angola n’abakinnyi b’Abanyafurika bkinira i Burayi.

Amakuru ya The New Times   
Shaka
Posté par rwandaises.com