Umuryango w’U
bukungu w’Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari(CEPGL) watangiye ibikorwa byawo wemeza ko imipaka ihuza ibihugu biwugize izajya ifungura amasaha 24, ni ukuvuga amanywa n’ijoro, bigatangira ku itariki ya 1 Nzeri 2009.

Uyu muryango ugizwe n’Uburundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.

Iki ni kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’abinjira n’abasohoka ndetse na ba za polisi z’ibi bihugu, yabaye mu cyumweru gishize, muri hoteri Belvedere iri mu Karere ka Rubavu.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) zikorera mu Rwanda, uhagarariye Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari n’abakozi bo mu buyobozi nshingwabikorwa ba CEPGL.

Iyi nama y’iminsi ibiri irangiye, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa CEPGL, Gabriel Toyi, yatangaje ko baganiriye ku bintu byinshi birimo gufungura izindi gasutamo no kwemerera abantu kwinjira no gusohoka mu bihugu bashaka akazi.

Itangazo rikubiyemo ibyavuye mu nama, rivuga ko abagenzi bafite impapuro za CEPGL, abafite pasiporo zo mu bihugu bigize umuryango cyangwa urupapuro rwa Laisser Passer, bazajya batembera muri ibi bihugu nta viza basabwa.

Ku baturiye imipaka, indangamuntu zizajya zemerwa mu kwinjira mu kindi gihugu, mu gihe batamarayo iminsi irenga itatu.

Iyi nama kandi yasabye ko kugena neza aho imipaka ica no gufungura gasutamo nshya byakwigwa vuba kandi neza bigakorwa kandi ibihugu bishyira hamwe.

Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, Anaclet Kalibata, yemeje kandi ko ibihugu bigize CEPGL bizongera ubufatanye byihatira kwimakaza amahoro, umutekano urambye no gufatanya mu by’ubukungu kugira ngo bizamure imibereho y’abaturage.

Kalibata yasobanuye ko korohereza iyinjira ry’abantu n’ibintu nta mpungenge ku mutekano w’u Rwanda kuko hari uburyo bwo gucunga gasutamo.

U Rwanda ruha viza y’ubuntu imara yemerera umuntu wo mu gihugu cya CEPGL kumara iminsi 90.

Toyi yasobanuye abari mu nama ko kuba u Rwanda n’Uburundi biri muri EAC bitazabangamira ibikorwa bya CEPGL.

Amakuru ya The New Times

Posté par rwandaises.com