Minisitiri Mujawamariya Jeanne d;Arc aganira n’abanyamakuru nyuma y’inama(Foto:Sibo M.)

Sibo Martin
Mu cyumweru gishize kuri Prime Holdings hamuritswe bimwe mu byo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango”MIGEPROF” n’abafatanyabikorwa bayo bagezeho. Bimwe mu byo bagezeho harimo urubuga rwa internet umuntu wese yareberaho amakuru, ibikorwa ndetse na serivisi zitangirwa muri iyo Minisiteri ndetse n’inyigo bakoze yitwa “Gender profile” yerekana uko u Rwanda ruhagaze mu buryo bw’imibare mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose z’iterambere ry’igihugu. Bamuritse udutabo dutandukanye turimo akitwa “Kurana Ijabo ugire Ijambo”. Kariya gatabo rero,  nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Mujawamariya Jeanne D’Arc, gakubiyemo inyigisho zo kubana neza n’abandi, kwirinda amacakubiri, gukangurira abana kwirinda ababashuka, kwirinda Sida ndetse no kurinda abandi akato. Minisitiri Mujawamariya yagize ati “harimo n’inyigisho z’umwana w’umukobwa wihagazeho, akanga abamushuka, akifata nk’umuntu utegerejweho kuzateza igihugu cye imbere” Kuri we ngo turiya dutabo tuzagira n’umumaro wo kwigisha abana gukunda gusoma no kwandika.

Ikindi gikubiye muri utwo dutabo nk’uko twabiganiriye na bamwe mu baratanyabikorwa,  harimo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere bityo hakurikijwe ikigero cyabo bagakura bazi neza ibyerekeranye n’ubuzima bwabo.
Ikindi gikomeye n’imihigo hagati ya MIGEPROF n’abafatanyabikorwa bayo ni ukuvuga abantu cyangwa ibigo byose bikora ibirebanye no kurengera uburenganzira bw’umwana n’umugore ndetse n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo. Iyo mihigo igaragaza ko biyemeje gukorana na MIGEPROF, ko bazatanga raporo buri gihembwe muri iyo Minisiteri, ibyo biyemeje gukorera abagenerwabikorwa babo n’uburyo bazabigeraho. Ikindi abafatanya na MIGEPROF bagomba kwerekana ni aho abo bafasha baherereye ndetse no kwita ku buryo bw’umwihariko ku bafite ibibazo kurusha abandi. Aha Mujawamariya yagize ati “turashaka kurwanya abantu bashaka kwigwizaho umutungo bitwaje gufasha abana bo mu muhanda, impfubyi cyangwa abapfakazi kandi abo bantu barahari” Umwe mu bari aho yabwiye Imvaho Nshya ati “muri Uru Rwanda hari abanyamitwe benshi bitwaza gufasha abababaye maze ugasanga batunzwe n’iby’impfubyi n’abapfakazi. Ikibabaje n’uko harimo n’abanyamadini” Ibindi bikubiye muri iyo mihigo n’uko iriya miryango cyangwa abafasha basabwa kugaragaza neza amazina y’abo bafasha,aho baherereye ndetse n’ababyeyi babo.

Minisitiri Mujawamariya yakomeje agira ati”Buri mwaka abafasha bagomba kutwereka aho bavanye abo bafasha ndetse n’aho babagejeje, iyo ntaho babagejeje dushobora kuvuga tuti noneho iki gikorwa kireke jya mu byo ushoboye”. Yemeje kandi ko icyo bazasaba bariya bafasha ari ukwigisha abantu kwifasha kuko batazahora babafasha iteka ryose. Ku ruhande rwa MIGEPROF nayo izagomba kujya isura abafasha kugira ngo imenye ibyo bakora aho bigeze n’uko bikorwa. Ikindi iriya Minisiteri ngo izajya ireba ahari abakwiriye gufashwa benshi abe ariho yohereza abakora ibikorwa byo gufasha. Ibi ngo bizakemura ikibazo cy’abafatanyabikorwa usanga birunze ahantu hamwe gusa maze ahandi hakibagirana. Mu bindi MIGEPROF yamuritse harimo agatabo karebanye no kunoza imitangire ya serivisi ndetse n’inyandiko yagenewe abafatanyabikorwa yerekana serivisi z’ibanze zihabwa abana bafite ibibazo ndetse n’igipimo gikoreshwa kugira ngo bamenye niba serivisi zihabwa abana zifite aho zabakuye n’aho zabagejeje. Tubibutse ko MIGEPROF ifite inshingano zo kwita ku burenganzira bw’umwana, ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu ndetse n’ubusugire bw’umuryango nyarwanda.

 

http://www.orinfor.gov.rw/Imvaho903b.htm

Posté par rwandaise.com