Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rwaturutse ku butumire yahawe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame.

Doumbouya yahagurutse ku kibuga cy’indege cyitiriwe Ahmed Sékou Touré mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Mutarama 2024. Yaje mu Rwanda ari kumwe n’umugore we, Laurianne Doumbouya.

Yakiriwe mu cyubahiro na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Ibiro bya Perezida wa Guinée-Conakry byatangaje ko Perezida Kagame yahaye Doumbouya ubutumire muri Mata 2023, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’akazi, Gén Doumbouya na Perezida Kagame baganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu na dipolomasi.

Ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry hashyizweho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe guteza imbere ubuhinzi, ikoranabuhanga rigezweho mu makuru n’itumanaho, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano n’amahoro.

Doumbouya, ashingiye ku muduvuko w’iterambere u Rwanda ruriho n’imiyoborere myiza rufite, agaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’icyitegererezo kandi buri gihugu cyakwifuza.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/general-doumbouya-uyobora-guinee-yageze-mu-rwanda