Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Rosemary Museminali na Robert Masozera ushinzwe ibikorwa bya one dollar campaign (Foto / F. Goodman)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Rosemary Museminali, ku wa 13 Kanama 2009 mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse na bamwe mu bayobozi bahagarariye inzego zitandukanye za Leta,yabakanguriye kwitabira ibikorwa bibera mu gihugu cyane igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu kizaba umwaka utaha.

Ati ‘Bitewe n’uko ihuzabikorwa ritagenze neza mu matora yo muri 2003 ntabwo mwashoboye kuyitabira uko bikwiye,ariko kuri ubu ndabizeza ko bizaba byoroshye kuko buri muntu azaba ashobora gutorera ku biro bya Ambasade y’u Rwanda mu gihugu arimo”.

Minisitiri Museminali yavuze ko hamaze iminsi hatekerezwa uburyo ingufu z’Abanyarwanda baba mu mahanga zarushaho gukoreshwa mu kubaka igihugu, ibyo bikaba bisaba ko habaho imyumvire imwe mu buryo bumwe, Abanyarwanda bagakorana mu buryo bwose aho bari hose.

Aha yagize ati “Mufite ubushobozi bwo guhindura igihugu cyanyu mukakigeza ku iterambere nyaryo niyo mpamvu mugomba kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo no gufatanya n’Abanyarwanda bagenzi banyu gushora imari mu gihugi”.

Ibi ariko bikaba bishobora kuzagerwaho dore ko amafaranga akoreshwa mu Rwanda yaturutse mu bikorwa by’Abanyarwanda baba mu mahanga yazamutseho 20% kuko yavuye kuri miliyoni 30 z’amadorari yariho umwaka umwaka ushize akaba yarageze kuri miliyoni 40 z’amadorari mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2009.

Yaboneyeho asaba abo Banyarwanda baba mu mahanga kuba abambasaderi beza b’u Rwanda, bavuga ibyiza u Rwanda rukora barwanya n’ibihuha bivuga uko ibintu bitari.

Museminali abashimiye kandi umusanzu wabo ku gitekerezo cya “One Dollar Campaign” n’ibindi Diaspora y’u Rwanda igenda igeza ku Banyarwanda, abasaba gukomeza guharanira amahoro n’umutekano by’igihugu.

Yanabasabye gukurikirana gahunda za Leta nk’ingando z’abanyeshuri, kwitabira inama zibera mu Rwanda n’ibindi bikorwa byubaka.

Yaboneyeho n’umwanya wo kubibutsa ko bagomba kuzagira uruhare rugaragara mu kwitorera umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora azaba mu mwaka wa 2010.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru,inafite inshingano zo kumenyekanisha iki gikorwa Bwana Kabagambe Ignitius, yavuze ko u Rwanda rufite iterambere ryihuta agira ati “iyo tuvuga iterambere tuba tuvuga abafatanyabikorwa, bityo akaba ari ngombwa ko bamenya amakuru nyayo ku Rwanda kuko hari abaruvuga uko rutari” Yongeyeho ati “birababaza kubona ibyiza byagezweho mu Rwanda bitazwi mu mahanga, ahubwo ikizwi cyane ari uko u Rwanda ari igihugu abantu bamaze abandi”
Kabagambe kandi yasabye ko ibyo byahinduka u Rwanda rukamenyekana nk’igihugu gifite iterambere mu bukungu, rukaba igihugu gishorwamo imari, ibyo bigaha icyizere abafatanyabikorwa bakamenya ko u Rwanda ari igihugu gifite iterambere, imiyoborere myiza, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, uburezi kuri bose, uburinganire, kurwanya ruswa n’ibindi.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bigera kuri 13 byo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika n’ab’ahandi, abenshi muri bo bakaba ari abanyeshuri baje mu biruhuko

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=276&article=8489