Perezida Paul Kagame (iburyo) yakirwa mu ntara y’iburasirazuba na Guverineri Kabayija Ephrem (ibumoso) na Mayor Niyotwagira François (hagati)

Ubu ni bumwe mu butumwa Perezida wa Repubilika Paul Kagame yagejeje ku baturage ba Ngoma ho mu Ntara y’iburasirazuba  mu ruzindo yahagiriye. Perezida Paul Kagame akaba yarabwiye abaturage kwihatira umurimo, bagakora umurimo unoze. Yakomeje avuga ko ibi bizatuma nta mururage uzongera kwicwa n’inzara, ntawe uzongera kurwara bwaki kubera imirire mibi n’ibindi. Yagize ati “Nta mpamvu tutakwigaburira kandi ngo twigaburire neza”. Perezida Paul Kagame kandi yasabye abaturage kubana neza mu mahoro  ntihagire uvutsa uburenganzira mugenzi we, abasaba kandi kugira isuku yaba ku mubiri ndetse naho batuye. Yokomeje abwira  abaturage ko nta Munyarwanda ukwiye gusabiriza cyangwa gutegereza ibyo bamuhaye, ababwira ko ibibazo Abanyarwanda bafite ko aribo bagomba kubyikemurira kuko ntawe uzaturuka hanze ngo aze abikemure.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abaturage ko bagomba kwitandukanya na Politiki mbi isenya igihugu, yica abaturage, ituma ubukungu bumera nabi, aho yavuze ko yitandukanyije na Politiki mbi ndetse n’abayobozi bose ko bitandukanyije na politiki mbi. Akaba yarasabye abaturage kurangwa n’ibikorwa bisobanutse, bizima bitanga umusaruro kandi byubaka ubuzima bwabo. Perezida Paul Kagame akaba yaravuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho akaba yaribukije ko hagomba ingufu n’ubufatanye kugira ngo ibyagezweho bikomeze kandi byubakirweho hakomeza gukorwa ibindi byiza. Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite ubwenge bwashobora kubonera ibisubizo ibibazo byose bafite, bakaba bagomba kurebera ku bandi bakora neza kuko ntawe uzava i Burayi, Aziya, Amerika  ngo aze adukemurire ibibazo. Perezida Paul Kagame yagize ati “Igisubizo cy’inzara ni uguhinga tukeza, tukorora, abana bakanywa amata,bakarya amagi maze tugaca ukubiri na bwaki ndetse n’izindi ndwara z’imirire mibi”.

Perezida Paul Kagame akaba akangurira  abaturage gushyira mu bikorwa gahunda zose zafasha mu kwikemurira ibibazo. Aha Paul Kagame yagize ati “Twiyambuye agaciro, tugomba no kukisubiza, turwanya inzara, tubana neza tugaharanira iterambere rya buri Munyarwanda”.

Perezida wa Repulika Paul Kagame mbere yo kubonana n’abaturage yabanje gusura ibikorwa binyuranye by’iterambere mu Karere ka Ngoma,  aha akaba yarabanje gusura umurima w’ikawa ufite Hegitari 120,  hakaba hateye ibiti by’ikawa ibihumbi magana atatu (300 000). Akaba ari ubutaka bwahujwe muri gahunda ya “Land Consolidation”.  Uyu murima ukaba uherereye mu Murenge wa Rurenge. Perezida Paul Kagame akiva aho yahise yerekeza ahari kubakwa umudugudu w’abatishoboye, umudugudu uzubakwamo amazu 270 ku bufatanye na gahunda y’ingabo z’u Rwanda. Perezida Paul Kagame yakomereje mu Murenge wa Sake aho yasuye umurima w’inanasi ufite hegitari 153,  aganira n’abaturage bibumbiye muri Koperative y’abahinzi b’Inanasi. Perezida Paul Kagame akaba yarashimiye abaturage uburyo bihatira umurimo,  yanabashishikarije kongera imbaraga mu bikorwa byabo byo kwiteza imbere. Yanabijeje ko ibihingwa byabo bizabonerwa amasoko yaba hano imbere mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Ephrem Kabayija, akaba yarashimiye Perezida wa Repubulika kuba akomeje gusura iyi Ntara, akaba yaravuze ko abaturage b’Iburasirazuba bishimye cyane kandi ko ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa kugira ngo bakomeze batere imbere muri byose. Guverineri kandi yabwiye Perezida Paul Kagame ko abaturage b’Iburasirazuba bamwituye kuri gahunda ya Girinka, bakaba barituye Perezida inka 667. Aha Perezida Paul Kagame akaba nawe yaravuze ko azongeramo izindi nka maze bakagabira abatarabashije kubona inka muri gahunda ya mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyotwagira François, yashimiye  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba yaje gusura abaturage ba Ngoma akaba yaravuze ko Akarere ka Ngoma kihatiye cyane cyane guteza imbere ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Aho Umuyobozi w’Akarere akaba yaragarutse ku buhinzi bwa Kawa, Urutoki, Inanasi ndetse n’umuceri. Hakozwe kandi ibikorwa remezo bitandukanye  nko guca umuhanda ukikije ikiyaga cya Sake n’ibindi. Yavuze ko kandi abaturage bashimira Perezida wa Repubulika kubyo yabagejejeho birimo kugabirwa inka ubu bakaba boroye nta kibazo bakigira,  bakaba  bamwizeza kutamutenguha muri gahunda zose z’iterambere.
Abaturage bafashe umwanya wo kubaza  ibibazo, ahanini byagendaga bigaruka ku kibazo cy’amasambu,ihohoterwa, ndetse n’uburiganya . Aha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba yarasabye abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’izo hejuru gukurikirana ibyo bibazo kuburyo byakemuka vuba. Hakaba kandi hari ibibazo bimwe na bimwe byakemuwe.

Twabibutsa ko uru ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu Karere ka ngoma ruri muri gahunda asanzwe akorera mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda aho aganira n’abaturage ndetse akanumva n’ibibazo bitandukanye baba bafite, akaba rero yarukoze kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kanama 2009. Aha kandi hari hateraniye abaturage baturutse mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Uburasirazuba aritwo Nyagatare, Kirehe,  Bugesera ndetse na Ngoma ariho uruzinduko rwabereye.

 

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1912a.htm

Bugingo Fidèle

Posté par rwandaises.com