Thadeo Gatabazi
KIGALI – Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Poland, Radoslaw Sikorski, mu ruzinduko yarimo mu Rwanda ku wa 27 Nzeli 2009 ubwo yari amaze kuganira na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza, yatangarije abanyamakuru ko igihugu cye kigiye gukangurira ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union) gufasha u Rwanda mu butabera by’umwihariko mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Nyuma y’ibyo biganiro yagiranye na Bernard Makuza mu biro bye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri uyu mu Minisitiri yagize ati “turumva bitureba gufasha u Rwanda mu bikorwa byarwo by’ubutabera hamwe n’ibindi bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge”.
Radoslaw Sikorski yakomeje avuga ko iyo ari na yo mpamvu igihugu cye gikomeza gushora imari muri Afurika no mu Rwanda agira ati “tuzakangurira ibihugu byose bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bituranye n’ibihugu bicumbikiye abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi kubaburanisha cyangwa kubohereza kuburanishirizwa mu Rwanda”
Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’ibyo biganiro na Radoslaw Sikorski, yavuze ko u Rwanda rwishimira ibyo rwagezeho n’ibyo rukora mu bumwe n’ubwiyunge, anavuga ko rutazihanganira ibikomeza gukorwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bibera inzitizi iterambere ry’igihugu.
Mu birebana n’iby’urwo ruzinduko mu Rwanda, Minisitiri Radoslaw Sikorski wa Poland yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’abana batabona cya Kibeho, icyo kigo kiba cyarubatswe ku nkunga y’icyo gihugu.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=296&article=9454
Posté par rwandaises.com