Penelope Brook ashimira Perezida Kagame uko u Rwanda rushyigikira ishoramari

U Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere ku isi mu bihugu bifite ubushake n’umuvuduko kurusha ibindi mu gushyiraho no kuvugurura amategeko anogeye ishoramari. Ibi ni ibyagaragarijwe ibihugu byose by’isi mu cyegeranyo gikorwa buri mwaka na Banki y’Isi,  aho iyi banki igaragaza uko ibona imigendekere y’ishoramari mu mwaka ugiye gutangira.
Muri icyi cyegeranyo, Banki y’Isi iboneraho kugaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kwimakaza ibikorwa by’ishoramari. Kuri uru rutonde u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 139 rwariho mu 2009 rugera ku mwanya wa 67 ku isi yose mu bihugu bizaba bibereye gukorerwamo ishoramari mu 2010. By’umwihariko,  u Rwanda rwabaye urwa mbere mu kugira umuvuduko n’ubushake byinshi mu gushyiraho urubuga rubereye ishoramari.
Ibi byatangajwe na Madamu Penelope Brook, visi perezida w’Ishami rya Banki y’Isi rikurikirana ibyo guteza imbere ishoramari n’inzego za ba rwiyemezamirimo (IFC) mu mihango yo kumurika ruriya rutonde yabereye ku cyicaro cya Banki y’Isi mu Rwanda. Ubwo urutonde rwashyirwaga ahagaragara, madamu Brook yagize ati « Mu mavugurura akomeye agera kuri 67 yakozwe mu bihugu twakurikiranye, twasanze u Rwanda ruza ku isonga « . Madamu Brook yavuze ko amavugurura u Rwanda rwakoze mu nzego indwi nta handi barayabona ku isi akorerwa icyarimwe. Ibi nibyo byahesheje u Rwanda umwanya wa mbere ku isi mu kuvugurura amategeko agamije gushyiraho urubuga rwiza rw’ishoramari. Aho iri vugurura rigeze kandi hatuma u Rwanda ruba ku mwanya twavuze haruguru wa 67 mu bihugu 183. U Rwanda ruvuye ku mwanya wa 139 mu mwaka wa 2009, rwarahoze ku mwanya wa 150 mu 2009.
U Rwanda rwavuguruye amategeko agenga ishoramari ku buryo ubu gutangiza umushinga bisaba iminsi 2 gusa igihe byatwaraga iminsi 14 yose mu mwaka ushize. Ibyangombwa bisabwa nabyo byarorohejwe kuko ubu ushaka gutangiza umushinga yakirwa mu biro bimwe by’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere,  RDB, igihe mbere byasabaga kunyura ahantu 9 hose.
Minisitiri w’Intebe wari mu mihango yo gutangaza uru rutonde yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu kunoza ishoramari, hashyirwa imbere gutanga serivisi nziza kandi neza, koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo n’ibindi, amategeko n’inkiko ziburanisha imanza z’ubucuruzi, n’ibindi.
Minisitiri Makuza yavuze ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza iri vugurura ku buryo ku rutonde ruzakorwa ubutaha u Rwanda ruzaza imbere kurushaho.
Minisitiri w’ubucuruzi Nsanzabaganwa Monika yavuze ko urwego rwiza u Rwanda rwagezeho ruzakomeza gusigasirwa no kunozwa kurushaho. Uko uru rutonde rubigaragaza, u Rwanda rubaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika kije ku rwego nka ruriya. Uru rutonde kandi rugaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu kibereye ishoramari mu bihugu bigize akarere ruherereyemo kose. Igihugu cya Kenya kiri ku mwanya wa  95, Uganda kuwa 112, Tanzaniya ikaba iya 131, u Burundi ku mwanya wa 176 na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ku mwanya wa 179.
Clare Akamanzi ushinzwe guteza imbere ishoramari muri RDB avuga ko « Ibimaze kugerwaho bikwiye kwimakazwa no gusakazwa mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, serivisi nziza zigatangwa neza kuva ku rwego rw’igihugu kugera hasi mu mudugudu« .
Kuri ubu ngo hagiye kunozwa kurushaho uburyo bwo kwandikisha no gutangiza imishinga binyuze ku rubuga rwa interineti umuntu atagombye gukora urugendo ajya ku biro bitandukanye bitangirwaho serivisi. Hazanozwa kandi uburyo bwo gutanga imisoro. Madamu Clare Akamanzi avuga ko bagiye kongera umurego mu kuvugurura ibitaranozwa neza mu byiciro byose, bityo u Rwanda rukazaba igihugu kibereye koko ishoramari mu ruhando mpuzamahanga

 Ahishakiye J. d’Amour

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1921a.htm

Posté par rwandaises.com