Alpha Rwirangira yereka abakunzi be ibehembo atahukanye nyuma yo kugera I Kanombe ku kibuga cy’indege (Foto / F. Goodman)

Pascal Bakomere

Alpha yagarutse mu Rwanda

KIGALI – Umunyarwanda Rwirangira Alpha yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe ku mugoroba wo ku wa 12 Ukwakira 2009 nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi warushije abandi ubuhanga mu bahanzi bakibyiruka kuririmba mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yiswe “Tusker Project Fame season 3”, irushanwa ryari rimaze ibyumweru umunani ribera i Nairobi muri Kenya.

Avugana n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege i Kanombe,Alpha yabatangarije ko igikombe yavanye muri ariya marushanwa atari icye wenyine ahubwo agifatanyije n’Abanyarwanda bose bamuteye inkunga dore ko kugira ngo umuntu acyegukane abakunzi be babigiramo uruhare runini binyuze mu kumuha amajwi babinyujije mu butumwa bugufi bwanditse (SMS)

Alpha yakomeje abwira abanyamakuru ko u Rwanda rushimwa n’amahanga kuba rufite isuku n’ibindi nk’umutekano n’imiyoborere myiza, agira ati “ariko nyuma yo kutsinda iri rushanwa tugiye kubagaragariza ko harimo n’abafite impano yo guhanga bashobora kwitabira amarushanwa mpuzamahanga bakaba aba mbere”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Alpha Rwirangira intego yari afite ubwo yitabiraga ariya marushanwa ku nshuro ya mbere asubiza ati“intego nari mfite ntiyari ugutsinda kwari uguhesha ishema igihugu cyanjye nerekana ko u Rwanda rufite byinshi byiza”.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko intsinzi ya Alpha yamunejeje kuko yambaye ibendera ry’igihugu bigahesha ishema u Rwanda. Minisitiri kandi yakomeje avuga ko umusaruro intsinzi ya Alpha igiye gutanga ari uko hagiye kuboneka abahanzi bakibyiruka bagiye kugaragaza impano yabo.Yagize ati “abahanzi b’Abanyarwanda babyiruka bafite impano bagiye kuba benshi ku buryo n’u Rwanda rwategura Tusker yarwo”. Kuba hari icyo Minisiteri ishobora gufashamo Alpha, Minisitiri Habineza yavuze ko gihari ariko ari ugutegereza.

Nk’uko Joseph Bizima, umubyeyi wa Alpha Rwirangira yabitangaje, intsinzi y’umuhungu we yaramushimishije cyane. Yongeyeho ati “ababyeyi bakwiye gushyigikira abana babo bafite impano zitandukanye”.
Akimara gutangarizwa ko ari we watsindiye iki gihembo Alpha yahise asogongeza abari aho bose zimwe mu ndirimo zamuhesheje intsinzi muri rushanwa ndetse anagera aho abakongezamo “INTSINZI BANA B’U RWANDA’. Nyuma yafashe ijambo ashimira abagize uruhare mu kumuhesha intsinzi bose ariko ku buryo bw’umwihariko se umubyara agira ati “papa zamuka uze hano. Uyu mugabo mureba mufata nk’intwari kandi nk’umumalayika Imana yampaye, ibi ndabivuga imbere yanyu n’imbere y’Imana”

Muyoboke Alexis, Umujyanama (manager) w’umuhanzi Tom Close wari muri ibyo birori yagize ati “mu Rwanda hari abahanzi bakibyiruka bakwiriye gushyigikirwa barimo Alpha Rwirangira n’abandi bafite impano batarazamuka”. Muyoboke yakomeje avuga ko kubera ibyishimo batewe n’intsinzi ya Alpha ari yo mpamvu bateguye igitaramo cyabereye kuri Sitade  Amahoro (Petit Stade) mu rwego rwo kumwishimira.

Umuhanzi Alpha yaje ku mwanya wa mbere mu irushanwa ryari ryitabiriwe n’abahanzi 12 bari baturutse mu bihugu bya by’u Rwanda,Tanzania,Kenya na Uganda.Mu bihembo yahawe harimo miliyoni eshanu z’amashilingi akoresha muri Kenya,ni ukuvuga hafi miliyoni 35 z’amanyarwanda.Uyu muririmbyi kandi yemerewe gukorera indirimbo ze muri situdiyo yo muri Afurika y’Epfo izwi ku izina rya Gallo Records mu gihe kingana n’umwaka.Iyi situdiyo ikaba ariyo yagiye ikorerwamo indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare nka nyakwigendera Luck Dube.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=302&article=9744

Posté par rwandaises.com

 

Alpha Rwirangira yavukiye muri Tanzaniya mu mwaka wa 1986. Ni umwana w’imfura mu bana 5 akaba imfubyi kuri nyina. Amashuri yisumbuye yayigiye mu kigo cya APRED-Ndera mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Math Physiques). Umwaka utaha wa 2010 Alpha azakomeza amashuri ye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rya « Computer science ».