Umuvunyi Mukuru Bwana Tito Rutaremara

« Abayobozi b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika tugomba gushyira ingufu mu gushyigikira inzego zose zifite mu nshingano kurwanya ruswa n’akarengane kandi tukanaha agaciro imirimo ikorwa n’abavunyi b’ibihugu byacu ».
Ibyo byavuzwe na nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu ijambo rye ryo gufungura ku mugaragaro inama y’iminsi 4 y’abavunyi bo mu bihugu by’Afurika ndetse harimo n’uwo mu gihugu cya Suède bwana Maths Melin, ari nacyo gihugu cyatangije bwa mbere ku isi urwo rwego rw’Umuvunyi. Iyo nama mpuzamahanga y’abavunyi irimo kubera i Kigali mu Rwanda kuva ku wa 13 kugera ku wa 16 Ukwakira 2009.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye abari muri iyo nama ko bagomba kubyaza umusaruro igihe babonye cyo kuganira kugira ngo bazasubire mu bihugu byabo bafite ingamba nshya zo kwimakaza imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi no ku butabera burenganura abaturage.
Perezida w’u Rwanda yaboneyeho guhamagarira abo bavunyi bo mu bihugu by’Afurika kuzuza neza inshingano zabo zo kurwanya ruswa n’akarengane bivuye inyuma, kuko ngo aribwo buryo bwonyine buzatuma Afurika yibohora ku ngoyi y’ubukene n’imico mibi batojwe n’ingoma mbi za ba gashakabuhake. Kagame yagize ati « amateka y’abanyafurika arasa, ariko twe hano mu Rwanda hari ibimaze guhinduka kubera imiyoborere myiza igaragarira mu guha serivisi nziza abaturage ».
Yashoje ijambo rye asaba kugira uruhare mu kurwanya imikorere mibi, anaboneraho kwifatanya n’izo ntumwa zo mu gihugu cya Suède mu isabukuru y’imyaka 200 icyo gihugu kimaze cyarashyizeho urwego rw’Umuvunyi.
Mu ijambo rya Maths Melin, Umuvunyi mukuru wo mu gihugu cya Suède yashimiye igihugu cy’u Rwanda intambwe cyateye mu kwiteza imbere nyuma y’amarorerwa yo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Imiyoborere myiza, kunga Abanyarwanda n’ubushake bwo kurwanya ruswa n’akarengane bigaragara mu Rwanda, ngo niyo mpamvu iyo nama mpuzamahanga y’Abavunyi yagenwe kubera. Bwana Maths yavuze ko kubera akazi k’ingenzi abavunyi bagomba gukora, ngo urwo rwego rugomba kugenerwa urukiko kugira ngo rubashe kurangiza neza inshingano zarwo zo kurenganura abarengana. Ibyo kandi ngo bisaba ubunyangamugayo no gukorana ubushishozi kugira ngo bigerweho.
Umuvunyi mukuru w’u Rwanda bwana Tito Rutaremara yishimiye ko igihugu cye aricyo cyakiriye iyo nama bigaragaza ko kimaze gutera intambwe ishimishije ku miyoborere myiza, ku bumwe n’ubwiyunge ndetse no ku gikorwa nyirizina cyo kurwanya ruswa n’akarengane.
Bwana Tito nawe yashyigikiye igitekerezo cy’Umuvunyi wo mu gihugu cya Suède cy’uko urwego rw’Umuvunyi rwahabwa urukiko rwihariye, anamenyesha ko mu Rwanda nabo bandikiye inzego zibishinzwe barusaba. Icyo cyifuzo ngo kiracyarimo kwigwaho n’izo nzego kandi ngo baramutse barwemerewe akavuga ko rutabangamira izindi nkiko kuko bazabikora bisunze amategeko. Tubibutse ko abitabiriye iyo nama y’abavunyi b’ibihugu by’Afurika harimo Mali, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Mauritanie, Burkinafaso n’ibindi. Iyo nama izasoza imirimo yayo ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2009.

 

Kayira Etienne

 

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1930a.htm

Posté par rwandaises.com