Prof. Karangwa Chrysologue, Perezida wa NEC (Foto / Arishive)

Jean Ndayisaba

GASABO – Mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku wa 15 Ukwakira 2009, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda aho imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2010 igeze.

Mu bimaze gukorwa, Perezida wa NEC, Prof. Karangwa Chrysologue, yatangaje ko harimo kwigisha abaturage ibijyanye n’amatora, kwegeranya no gutegura ingengo y’imari izakoreshwa, gushyiraho ingengabihe y’ibikorwa by’amatora no kuvugurura itegeko rishya rireba amatora mu Rwanda.

Prof. Karangwa kandi yamaze impungenge bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bibazaga niba itegeko rigenga amatora ritaratinze gusohoka, avuga ko ubu riri mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ko uyu mwaka utazarangira ridasohotse mu igazeti ya Leta. Yagize ati “iri tegeko rizaba ryasohotse bitarenze impera z’Ugushyingo cyangwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2009”.

Zimwe mu ngingo nshya zinjijwe mu itegeko rigenga amatora harimo ingingo zivuga kwandika no gushyira inimero ku dusanduku tw’amatora, iz’ibyo kubarura no guhuriza hamwe amajwi yavuye mu matora, izivuga ku minsi 2 yagenewe abakandida batatoranyijwe mu baziyamamaza bareba dosiye zabo, iz’ijyanye n’uburyo bwo kwiyamamaza mu Turere aho bazajya gusa bamenyesha umuyobozi w’Akarere, kopi igahabwa NEC, izivuga ku iyoroherezwa ry’Abanyarwanda baba mu mahanga kwiyandikishiriza no gutorera ahazagenwa hafi y’imijyi batuyemo, iz’irebana n’indorerezi kuko byakorwaga ariko bitari mu itegeko n’izindi.

Ku bijyanye n’ingengabihe y’ibikorwa by’amatora yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeli 2009, kwakira amazina y’abakandida bizaba kuva ku wa 24 Kamena kugera ku wa 2 Nyakanga 2010, kwemeza abakandida bibe ku wa 7 Nyakanga 2010.

Kwiyamamaza bizakorwa kuva ku wa 20 Nyakanga – 8 Kanama 2010 mbere y’amasaha 24 ngo amatora atangire. Gutegura impapuro z’itora bizatangira ku wa 9 Nyakanga birangire ku wa 5 Kanama 2010.

Gutangaza majwi by’agateganyo bizaba ku wa 11 Kanama, na ho kuyatangaza burundu ngo ntibizarenza ku wa 17 Kanama 2010. Kwandika indorerezi zo mu gihugu n’iz’amahanga byahariwe iminsi 67, bikazakorwa kuva ku wa 15 Kamena – 6 Kanama 2010.

Aya matora yateganyirijwe ingengo y’imari ingana n’amafaranga miliyari 6 na miliyoni 500 (US$ 11, 3 million), byitezwe ko azitabirwa n’abaturage bagera kuri miliyoni 5 n’igice.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=303&article=9793

Posté par rwandaises.com