Bwana Rutaremara Tito, Umuvunyi mukuru (Foto: Imvaho Nshya)
Shyaka A.
Nk’uko byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri yateraniye i Kigali ihuje impuguke mu byerekeye kurwanya ruswa, basanze u Rwanda rwihuse mu kurwanya ruswa nyuma y’imyaka 10. Muri iki gihe u Rwanda rugaragara nk’urutihanganira abakekwaho ruswa bo mu buyobozi b’ibigo cyangwa ab’inzego za Leta bagiye bayivugwaho, ubu bakaba barakuwe mu mirimo bari bashinzwe.
Kugeza ubu umugabane wa Afurika niwo ugaragara ko wamunzwe na ruswa, ubushakashatsi bwakozwe na banki y’isi imyaka ine ishize bugaragaza ko buri mwaka abakozi ba za Leta ba Afurika bakira miliyari zitabarika z’amadorali y’Abanyamerika zije mu buryo bwa ruswa. Ruswa ngo iza mu mwanya wa gatatu mu bibazo bihangayikishije nyuma y’ubukene. Byagaragaye na none ko ibigo bishinzwe kuyirwanya byifuje ko yacika ariko nticike.
Nk’uko byakomeje kuvugwa muri iyo nama, basanga kurwanya ruswa muri Afurika ari byo bizatuma ubukungu bw’Afurika n’iterambere bigerwaho, kuko ruswa igaragara nk’icyorezo cyugarije uyu mugabane kidindiza ubukungu n’imiyoborere myiza.
Bwana Rurangwa Joseph wafunguye iyo nama mu izina rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko ruswa muri Afurika ikiri ikibazo kidindiza imibereho y’abaturage ikanamunga ubukungu, ngo hagombye kuba ubufatanye mu gufata ingamba mu kuyirwanya. Bwana rurangwa yakomeje avuga ko n’ubwo u Rwanda rwahagurukiye kurwanya ruswa rukaba ruza ku isongo ry’ibihugu 9 by’Afurika byakozweho ubushakashatsi mu kurwanya ruswa ariko ngo rufite byinshi rugomba gukura muri iyo nama.
Naho Bwana Appollinaire Mupinganyi asobanura ko ruswa ari ikibazo kinini cyane kuko ngo abayikora, bayikora mu bwihisho nta muntu ubareba, kuyirwanya rero ngo bisaba gushyira ingufu mu gushishikariza abaturage uyibonye akagira ubutware bwo kubivuga.
Asanga bikoreshejwe muri ubwo buryo byagira impinduka nyinshi. Ibyari byo byose, inzira yo kurwanya ruswa, haba mu Rwanda cyangwa ku isi iracyari ndende. Hari abavuga ko kugira ngo icike byaba ari nk’ibyifuzo gusa.
Iyo nama yo kurwanya ruswa muri Afurika yateguwe n’umuryango w’Abibumbye ushinzwe ubukungu bw’Afurika ku bufatanye n’ishami ry’umuryango ushinzwe iterambere PNUD, ikaba ihuje impuguke ziturutse mu bihugu bya Afurika ku kurwanya ruswa harimo n’abakozi bo mu nzego z’Ubutabera ndetse n’inzego z’Umuvunyi n’izindi nzego zirebana no gukumira no kurwanya ruswa.
http://www.orinfor.gov.rw/Imvaho264.htm
Posté par rwandaises.com