Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto /
Village Urugwiro)

Kim Kamasa

URUGWIRO VILLAGE – “Na nyuma yo kurangiza inshingano zanjye nka Perezida, nzakomeza gukorera igihugu cyanjye n’abaturage bacyo cyane mu bijyanye no kuzamura ubukungu”. Ibyo byatangajwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro ngarukakwezi yagiranye n’abanyamakuru muri Village Urugwiro ku wa 16 Ukwakira 2009.

Ibi bisobanuro Umukuru w’Igihugu yabitanze ubwo yari abajijwe icyo ateganya gukora igihe azaba arangije manda ye nk’Umukuru w’Igihugu.

Mu byo yavuze azakora igihe azaba atakiri Perezida harimo gukomeza gutanga ibitekerezo by’uko yumva igihugu cyakomeza gutera imbere cyane mu bijyanye n’ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage.

Abajijwe niba adashobora gukorera imiryango mpuzamahanga, Perezida Kagame yavuze ko hari iyo ashobora gukorera bitewe n’imirongo ya politiki yayo nk’Umuryango w’Abibumbye ku buryo icyo yumva yayimarira ari inkunga y’ibitekerezo gusa aramutse abisabwe.

Cyakora ngo icyo gihe azaba abonye n’umwanya uhagije wo kwita no kuba hafi y’umuryango we.

Abanyamakuru kandi bifuje kumenya isano riri hagati y’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 18 % mu bihembwe bibiri bya mbere, kuba guta agaciro kw’ifaranga byaragabanutse kuva kuri 22 % kugera kuri 4, 8 %, ariko ibiciro by’ibikoresho by’ibanze kandi nkenerwa birimo ibikomoka kuri peterori, ibiribwa n’ibindi bikaba bitaragabanutse.

Kuri ibi bibizo Perezida Kagame yasobanuye ko ubukungu bwazamutse cyane mu rwego rw’ubuhinzi ari na rwo rugize igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda, ariko ibiciro bikaba bitaragabanutse bitewe n’uko ibihingwa mu Rwanda bikenewe cyane ku isoko mpuzamahanga.

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku mubano urangwa hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bya gazi methane n’akamaro ifitiye ibihugu byombi, akaba yaragaragaje ko bizagira akamaro kanini mu bijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi n’ibindi biyikomokaho nk’ifumbire.

Umukuru w’Igihugu ariko yanasobanuye uburyo ibi byose bidashobora kugerwaho nta mutekano ari na yo mpamvu ibihugu byombi byifuje kubanza gukemura ikibazo cy’umutekano muke kugira ngo n’ibindi bizagerweho.

Aha ariko yifuje kwerekana ko umutekano utavuga ubukire kuko hari abawufite bafite n’ubukene bukabije, ahubwo ko ukwiye kubyazwa umusaruro. Yanatanze ubutumwa bw’intashyo ku Banyekongo agira ati “muzabambwirire ngo ‘jambo’” bivuga ngo “muraho” mu kinyarwanda.
Ku kibazo cy’ibimaze iminsi bivugwa n’itangazamakuru mpuzamahanga ko Perezida Paul Kagame yaba ashyigikiye ko u Bushinwa buhabwa inda ya bukuru mu gushora imari muri Afurika, yavuze ko we icyimushishikaje ari ukureba akamaro iryo shoramari rifitiye Abanyafurika ubwabo ryaba ari iry’Abashinwa cyangwa Abanyaburayi.
Yagize ati “muri iki gihe cy’ihungabana ry’ubukungu ku isi u Bushinwa bufite ijambo rikomeye.

Yewe si muri Afurika gusa, ahubwo no mu Burayi ubwaho. Sinumva impamvu rero ikibazo cyaba ari uko baje muri Afurika, ahubwo kibazo cyakabaye kumenya niba uburyo bashoramo imari hari inyungu bufitiye Afurika.

Naho ubundi Abanyaburayi bamaze imyaka myinshi muri Afurika kandi kugera ubu ntakidasanzwe bayigejejeho”.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=304&article=9843

Posté par rwandaises.com