Ku cyumweru gishize, Urukiko gacaca rw’ubujurire rwa Nyakabanda, ruri i Nyamirambo, rwakatiye umucuruzi Habimana Martin igifungo cya burundu y’umwihariko, yari yahanishijwe n’ubundi ku wa 29 Kamena, ku rwego rw’umurenge.

Uyu Habimana yahamwe n’icyaha cyo gufata umugore ku ngufu n’ibindi byaha yakoze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Habimana Martin ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, avuka i Nyanza mu Ntara y’amajyepfo.

Urukiko rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo kuba yarasambanyije umugore mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, yitwaje ko amuhishe ngo batamwica.

Mu 2007, urukiko rwa Cyivugiza rwari rwakatiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 18 amaze guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu rupfu rw’abantu benshi biciwe i Nyamirambo mu 1994.

Zifatiye kuri gakondo ya kinyarwanda, aho abasaza bicaraga muri gacaca bagakemura impaka, inkiko gacaca ubu zishinzwe gucira imanza abakekwaho bose ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uretse abateguye jenoside ku rwego rw’igihugu.

Kuri gahunda ya Leta, biteganije ko inkiko gacaca zizasoza imirimo yazo mu Ukuboza 2009.

Ni inkuru dukesha Agence Hirondelle
Foto: Inkiko Gacaca
Byakusanijwe na MIGISHA Magnifique

   
http://www.igihe.com/news-7-11-1220.html

Posté par rwandaises.com