Kuri iki cyumweru tariki ya 29.11.2009, u Rwanda rwasubukuye umubano warwo n’u Bufaransa.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko minisitiri Rosemary Museminari ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yatangaje iri subukurwa ry’umubano ubwo Perezida Kagame yari amaze kwakira intumwa ya mugenzi we w’u Bufaransa.

Iyo ntumwa ni bwana Claude Guéant, uyu akaba ari umunyamabanga mukuru wa présidence y’u Bufaransa.

Minisitiri Museminari yavuze kandi ko uku gusubukura umubano bije bikurikira ibiganiro byagiye biba ku mpande zombi. Ngo iyi akaba ari intangiriro yo kubana neza no gufatanya birenze uko byigeze kubaho mbere.

Mme Rosemarimagey Museminari, minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (foto Orinfor)

Twabibutsa ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wajemo agatotsi mu mwaka wa 2006, nyuma y’aho umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière asohoreye impapuro zo gufata abayobozi bakuru 9 b’igisirikare cy’u Rwanda.
Ibi bikaba byaratumye u Rwanda rufata icyemezo cyo guhagarika umubano n’u Bufaransa, hari tariki 24.11.2009. Kuba byongeye kuwusubukura ni ikintu cyiza mu rwego rwa dipolomasi.

 

 

 

Olivier NTAGANZWA
http://www.igihe.com/news-7-11-1703.html

Posté par rwandaises.com