Mu gihe ibya Mutsindashyaka Theoneste bijyanye n’ibyaha aregwa kuba yarakoze akiri Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba byari bitarasobanuka, uyu muyobozi noneho yatawe muri yombi azira kudashaka kugaragariza urwego rw’umuvunyi umutungo afite.

Mutsindashyaka wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye, kuva ejo ku mugoroba afungiye kuri station ya polisi ku Kicukiro, nkuko bitangazwa na newtimes.

“Ni byo, twaraye tumufashe ubu ari kuri station ya polisi ya Kicukiro”, ibi ni ibyatangarijwe newtimes na Emmanuel Gasana, komiseri mukuru wa Polisi.

Mutsindashyaka ngo afite ibyaha byinshi aregwa. Habanje ibyaha yaba ngo yarakoze akiyobora intara y’u Burasirazuba, aho aregwa kunyereza umutungo mu gihe yari akiri guverineri w’iyo ntara. Aha araregwa kuba yari ku isonga ry’abanyereje amamiliyoni mu iyubakwa ry’inzu y’iyi ntara.
Gusa ibi byaha si byo bimushyize mu buroko ubu arimo. Mutsindashyaka ngo yaba atarashatse kwerekana no gusobanura ibijyanye n’umutungo afite, nkuko urwego rw’umuvunyi rwari rwasabye abayobozi batandukanye ko bagomba kugaragaza no gusobanura imitungo bafite aho bayivanye.
Iyi ikaba ari gahunda ya Leta yo kurwanya abayobozi banyereza umutungo wa Leta bagamije kwibikaho no kurya umutungo wa Leta.

Ibi rero ngo umuyobozi uterekana umutungo we cyangwa akananirwa kuwusobanura aho yawuvanye, itegeko riramuhana.

Inkuru: newtimes, Foto: rwanda.net
Moses T.
 Posté par rwandaises.com