Patrick Buhigiro
KIGALI – Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Ishuri Rikuru ry’Imari n’Amabanki (SFB) cyo kwirukana abanyeshuri babarirwa hagati ya 100 na 200 kubera gutsindwa no gusiba ishuri, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Charles Muligande yashimangiye iki cyemezo ariko asaba iryo shuri guca inkoni izamba kuri bamwe mu banyeshuri birukanwe kubera kudakurikirana amasomo buri munsi.
Ibyo Minisitiri Dr Muligande yabitangaje ku wa 28 Ukuboza 2009 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni nyuma y’uko abajijwe icyo atekereza kuri icyo cyemezo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Muligande Charles yavuze ko iyirukanwa ry’abo banyeshuri nta kosa ririmo kuko bari babikwiriye kandi hagendewe ku mabwiriza y’ishuri, anagira ati “umunyeshuri watsinzwe ntacyo wamukorera kuko aba ananiwe ibyo asabwa bityo agomba kwirukanwa”
Ureste abirukanwe kubera gutsindwa n’ibindi, Minisitiri Muligande yasabye ubuyobozi bw’iri shuri guha amahirwe ya nyuma abirukanwe kubera kudakurikirana amasomo yabo buri gihe nk’uko bikwiye, ariko agira ati “ubutaha bazabyubahirize kuko ariho bakura ubumenyi, ibi kandi bikaba ari na byo bigira ingaruka mu gihe barangije bagiye mu kazi gushyira mu bikorwa bwa bumenyi”
Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro kandi ryashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo akaba n’Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iryo shuri Dr. Papias Malimba Musafiri wavuze ko kudohora bitazongera kubaho by’umwihariko ku batsindwaga cyangwa bagafatwa bakopera birukanwaga nyuma y’imyaka runaka bagahabwa amahirwe yo kugaruka kwiga.
Umubare w’abanyehuri birukanwe kuri icyo kigo nk’uko umuyobozi wa SFB w’agateganyo akaba n’Umuyobozi ushinzwe amasomo Dr. Papias Malimba yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni ukaba utari washyirwa ahagaragara kuko hagikusanywa amalisiti y’abagomba kwirukanwa mu mashami bigamo atandukanye.
Abenshi mu banyeshuri bagendeye muri iki gikorwa bazize itegeko ryahindutse muri uyu mwaka aho kuri ubu umunyeshuri kugira ngo yimuke agomba kuba yaratsinze amasomo yose yakora nabi agatsindwa isomo rimwe ni ukuvuga kubura ½ cy’amanota mu isomo. Kugira ngo umunyeshuri yemererwe gusibira asabwa kudatsindwa amasomo arenze abiri. Ibi bibaka bitandukanye n’itegeko ryahozeho umwaka ushize ryemereraga umunyeshuri kwimuka yaratsinzwe amasomo abiri, agasibira yaratsinzwe amasomo 3, mu masomo 6 buri shuri ryiga.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=335&article=11371
Posté par rwandaises.com