Urukiko rw’ubujurire rw’Umurenge wa Ngoma uyu munsi rwumvise ubujurire bw’ umuhanzi Mukeshabatware Dismas.
Mukeshabatware yari aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 19 n’ urukiko gacaca rw’ Umurenge wa Ngoma.
Uru rukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside. Yireguye ku cyaha cy’ ubufatanyacyaha mu rupfu rwa madamu Lucie n’abana be batatu.
Urukiko rw’ubujurire rw’Umurenge wa Ngoma rwumvise abashinjura batatu ndetse na Mukeshabatware ari we uregwa, aba bose bakaba bahawe umwanya kugirango basobanure ku bijyanye n’urupfu rwa madamu Lucie n’abana be.
Mukeshabatware abajijwe ko yari azi Madame Lucie kuko bivugwa ko yatuye munzu y’uyu Lucie nyuma y’iyicwa rye, yisobanuye ko atari amuzi.
Yisobanuye avuga ko yagiye kwaka icumbi kuri Prefecture ariko ko atagiyeyo asaba inzu ya Lucie.
Umugororwa Gatwa Antoine nk’umutangabuhamya ushinjura akaba ari na musanzire wa Mukeshabatware Dismas, abajijwe uwagiriye inama Mukeshabatware kujya kwaka inzu yo guturamo akaba yavuze ko yayimugiriye na we ubwe arayigira.
Akaba yanavuze ko uyu Mukeshabatware yagiye mu nzu ya Lucie nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine nyir’inzu yitabye Imana.
Uyu Gatwa Antoine yanavuze kandi ko yabonye Madamu Lucie ashorewe n’ abasirikali ubwo yari kumwe n’abana be batatu ndetse ngo akana ke kamwe kakaba karahungiye iwe ubwo bari babashoreye ngo umusirikali akaba yaraje kukahakura akakajyana.
Habayeho no kumva abandi batangabuhamya bashinjura, gusa bose ntawe ugaragaza uko Madamu Lucie n’abana be bishwe.
Urukiko rw’ubujurire rwa Ngoma rumaze kumva imyiregurire ya Mukeshabatware n’abatangabuhamya bose rukaba rwatangaje ko ruzatanga umwanzuro w’uru rubanza ku wa gatatu ku ya 16 Ukuboza 2009, saa mbiri za mu gitondo.
MIGISHA Magnifique
http://www.igihe.com/news-7-11-1928.html
Posté par rwandaises.com