Perezida Paul Kagame (hagati) akikijwe n’abantu batandukanye bitabiriye inama (Foto / F. Goodman)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Perezida Paul Kagame ku wa 07 Ukuboza 2009 muri Hoteli Serena i Kigali mu muhango wo gufungura  inama y’iminsi 2 yahuzaga ishyirahamwe Nyafurika rishinzwe guteza imbere progaramu z’ubuhinzi (CAADP) The comprehensive African Agriculture Development Programme n’abafatanya bikorwa bawo, yasabye abayitabiriye gushyiraho ingamba nyazo zo guhangana n’igabanuka ry’ibiribwa no kugabanya ubukene muri Afurika n’Isi muri rusange.
 
Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu bateranye kugira ngo bige kuri iki kibazo, ari ikigaragaza ko gihangayikishije Isi, bityo ngo bikaba bisaba ko abantu bagifatira ingamba nyazo kugira ngo abatuye isi ndetse n’ibyo batunze byo gukomeza kuhatakariza ubuzima.

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba buri wese gutanga umusanzu we kugira ngo ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa gihangayikishije umugabane w’Afurika n’isi muri rusange, agaragaza kandi ko iyo nama asanga ari inzira nyayo yo gukemura icyo kibazo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko yatanze urugero rwa bimwe mu bihugu byashoboye gukemura iki kibazo birimo Malawi na Ghana, avuga ko ibi bihugu bikwiye kubera urugero u Rwanda mu gihe rushakira umuti ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa  agira ati “isi itarangwamo inzara n’isi nyayo”.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Madamu Agnes Kalibata yavuze ko u Rwanda rwinjiye muri CAADP mu mwaka wa 2003 nyuma yuko ibihugu n’abaterankunga bahuye basanga ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa gihangayikishije biyemeza gufatanyiriza hamwe mu gushaka ingamba zo kuyirwanya ati “ ni muri urwo rwego iyi nama igamije kureba uburyo hashyirwa imbaraga mu buhinzi bitewe n’uko byagaragaye ko abantu benshi biganje mu bikorwa bijyanye n’ubuhinzi.

Kalibata yavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 17 ku isi bugarijwe n’inzara ahanini ngo bikaba biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ubutayu, kutita k’ubuhinzi, kugunduka k’ubutaka, umwuma w’ubutaka n’imvura nke. 
 
Yavuze ko u Rwanda ku buryo bw’umwihariko hari ibyo rwakoze mu gushakira ikibazo cy’inzara umuti ariko anemera ko inzira ikiri ndende  kugira ngo ubuhinzi butezweho igisubizo butezwe imbere.

Muri izo gahunda harimo kurwanya ubutaka busharira, gufumbira, kuhira imyaka, guhinga hakoreshejwe guhuza ubutaka, guhunika, guhinga imbuto nziza z’indobanure, kurwanya isuri, gahunda ya gira inka n’ibindi, ibyo ngo byose ngo byakozwe nta mutarage n’umwe usigaye inyuma.

Hartwig Schafer wari uhagaraye Banki y’isi muri iyo nama, yagaragaje ko mu mwaka wa 2008 abantu miliyoni 100 ku isi bari bugarijwe n’ubukene n’inzara, avuga ko 75% by’abatuye isi batuye mu bice by’ibyaro kandi bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bityo ngo hakeneye imbaraga mu bikorwa by’ubuhunzi kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Madamu Rhoda Peace Tumusime Komiseri muri CAADP ushinze ubukungu n’ubuhinzi yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo bwitaye ku kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi byatumye umusaruro wiyongera, by’umwihariko raporo u Rwanda ruherutse gushyira ahagaraga, igaragaza uko ikibazo cy’ibiribwa cyifashe mu Rwanda ati “ iyo raporo yari imeze neza kandi byagaraye ko bishoboka n’ahandi”.

Nk’uko yakomeje abivuga, ikibazo kiremereye mu biribwa kiri ku mugabane w’Afurika cyane mu bihugu bibarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara. 

Ku wa 07 Ukuboza 2009, abashyitsi n’impuguke ziri muri iyo nama bazagirira urugendo shuri rw’umunsi umwe mu Ntara zitandukanye bakazasura ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kwirebera no kugira amasomo bigira ku Rwanda.

 

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=326&article=10928

Posté par rwandaises.com