I nama ya kane ya komisiyo nini ihuriweho na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda yasojwe muri weekend ishize I Kinshasa, muri iyo nama hakaba haremejwe ko hagiye kubaho umurongo w’indege uhuza Kigali na Kinshasa no kungera ingufu mu bikorwa by’ubucuruzi ibihugu byombi bihuriyeho, aha tukaba twavuga nka Gaze.

Congo n’u Rwanda byasinye amasezerano y’ubufatanye kugirango imibanire hagati y’ibihugu byombi irusheho kuba myiza, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, ibibazo by’impuzi n’ubufatanye muby’ubutabera, nkuko tubikesha Xinhuanet.

Minisitiri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga no mu karere wa Congo, Raymond Thibanda, yasabye inzobere zo mu bihugu byombi zari ziteraniye muri iyo nama ko zakubahiriza gahunda zumvikannweho zikanashyira mu bikorwa ibyemezo byose byafatiwe I Kinshasa nta na kimwe gisigaye inyuma.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 4, isubukurwa ryayo ryemejwe n’abakuru b’ibihugu byombi, Kabila na Kagame, mu nama yabahurije I Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Nyakanga uyu mwaka.

Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-11-2122.html

Posté par rwandaises.com