Kuva yagera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, Miss France 2009, Sonia Rolland Uwitonze yagiye aganira kenshi n’abanyamakuru, agasubiza n’ibibazo bitandukanye bamubaza.

Ku babashije gukurikira bimwe mu biganiro bye, muzi ko hari aho yagize ati “kera numvaga bizaba ari ibintu bikomeye nindamuka mpuye n’abantu nka Robert DeNiro, Al Pacino n’abandi,none ubu nahuye nabo. Ntimugatangarire abasitari, burya nabo ni abantu nkatwe, ndetse yewe bakenera gukora ibintu bisanzwe nkatwe. Bakenera kujya mu bwiherero nkatwe twese dusanzwe.”

Hagati aho kuvuga ko uyu mugore ari umuntu usanzwe byaba ari ukwibeshya cyane. Uyu mudamu wavukiye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali ( CHUK) tariki 11 z’ukwa kabiri, akaba yaranditse amateka mu Bufaransa nyuma yo kuba ariwe mukobwa wa mbere ukomoka hanze y’Ubufaransa wabaye Miss France. Ariko nanone ni n’umufaransakazi, akaba abikomora kuri se umubyara.

image
Uturutse ibumoso: Kije Mugisha Rwamasirabo, Kate Cole, Manzi Kayihura, Sonia Rolland Uwitonze na Christine Tuyisenge, abari bagize Jury

Sonia Rolland rero, nk’umwe mu bari bagize jury yatoye Miss Rwanda 2009, yagize icyo atangariza abanyamakuru nyuma y’ibi birori, IGIHE.COM natwe tukaba twari tuhababereye.

Ku gutorwa kwa Grace Bahati, Sonia Rolland yagize ati “uriya mukobwa mwiza twamuhisemo kuko ni umuntu ushaka kunyura abantu (envie de plaire), kandi ntiyemera kujya hasi (ne se laisse pas faire).

Ibi ni ibintu bidasanzwe mu muco nyarwanda, ariko bikenewe , cyane cyane mu marushanwa mpuzamahanga.

image
Sonia Rolland na Miss Grace Bahati

Dukeneye umuntu uzahagararira u Rwanda mu buryo buri positif. Nkanjye nagiye muri Miss France mba uwa mbere, njya no muri top 20 ya Miss Univers, kandi hari abakobwa barenga 80!”

Yanavuze ko kandi Grace azashobora gusubiza neza bamwe mu banyamakuru mpuzamahanga babonerana umukobwa bakamubaza ibibazo bidahwitse (des questions bêtes) bitwaje ko ari mwiza, atagira ubwenge.

Abajijwe ku cyo atekereza ku baba batishimiye uwatowe, Sonia Rolland yavuze ko n’ubusanzwe abantu batajya banyurwa, uko byagenda kose. Ngo abagize jury iyo batora ntibakurikiza buri gihe ibyifuzo by’abari muri salle, ngo kuba hari abarakaye nawe atabifashe neza. Ati “icyo nzi cyo ni uko Grace azahagararira neza u Rwanda hanze.”

Sonia Rolland akaba yavuze ko kuba Miss ari amahirwe umuntu aba abonye yo gufasha abandi no kubavuganira. Ngo bituma kandi ugera ku byiza waharaniye mu buzima bwawe. Aha yatanze urugero rw’uko yashoboye gushyiraho association yitwa Maisha Africa yita ku bana b’imfubyi bo mu Rwanda, kandi agashobora no kugera kure mu buzima bwe nkumukinnyi w’amafilime.

Abenshi mu Rwanda bakaba bawibukira kuri série yitwa Léa Parker yacaga kuri M6 aiko na nyuma yayo ahri izindi films yakinnye. Uyu mugore usanzwe umenyerewe muri films z’abafaransa azatangira gukina muri film ye ya mbere y’inyamerika, mu kwezi kwa kane kw’umwaka utaha wa 2010, ikazaba yitwa ‘Floaters’.

Olivier NTAGANZWA

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2051.html

Posté par rwandaises.com