Perezida Kagame akikijwe na Minisitiri Nsanzabaganwa(I bumoso) na Perezida wa PSF, Bayigamba mu nama yamuhuje n’abashoramari (Foto / PPU)

Jean Ndayisaba

URUGWIRO VILLAGE –  “Niba u Rwanda rushimirwa umutekano, isuku, imiyoborere myiza n’amategeko yoroshya ishoramari nta mpamvu n’imwe ituma rutaba n’intangarugero mu gutanga serivisi nziza no gukora byiza kandi vuba”.

Ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yabivugiye mu Nama ya 3 ngarukamwaka imuhuza n’abashoramari, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2009 yavuze ko
niba u Rwanda rushaka gutera imbere rugomba byanze bikunze gukora ibintu byiza kandi byihariye agira ati “n’ubwo abantu benshi bakunda gushimwa, bagomba gushimwa hari ibyo bakoze. U Rwanda ntirugomba kuguma uko ruri uyu munsi. Rugomba kuba indashyikirwa ku buryo bwose bushoboka”.

Perezida Kagame yanibukije ko ikibazo gituma ibintu bidahinduka biterwa n’abayobozi, baba abo mu nzego z’abikorera, baba n’abo mu nzego za Leta, batagira icyo bakora ngo u Rwanda ruve mu bibazo rufite birimo iby’ubukene no kudatanga serivisi nziza.

Yongeyeho ati “hakenewe itsinda ry’abayobozi bumva bakanaharanira impinduramatwara yo gutuma hari igikorwa kandi vuba”.

Yagaye abakora imirimo bashinzwe, yaba iy’ubucuruzi, ishoramari n’iyindi nk’aho ari bo kamara cyangwa ibyo batanga bibaha uburenganzira bwo gusuzugura ababagana.

Ibi kandi ni byo byari byagarutsweho n’impuguke mu byo gutanga serivisi nziza ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa John Tschohl mu kiganiro yahaye aba bashoramari ku gutanga serivisi nziza, mu byo bakora byose, bagomba gukora vuba, kumenya inshingano zabo neza, kubaka ubushobozi no guha agaciro ababagana.

Nk’uko Robert Bayigamba, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe nyuma y’iyi nama, abashoramari bashimye inama nyinshi bahawe na Perezida Kagame.

Yagize ati “izi nzego twazihisemo kubera uruhare rukomeye zifite mu bukungu bw’igihugu ndetse binajyanye n’igihe cyari giteganyijwe”.

Mu bibazo aba bashoramari bagejeje kuri Perezida Kagame birimo ibijyanye n’inganda zigomba kwimurwa mu gace k’inganda i Gikondo, ibibanza bihenze ahazajya inganda nshya, kutagishwa inama igihe hagiyeho politiki n’ingamba zireba inzego zimwe na zimwe z’abikorera, ikibazo cy’inzandiko zisabwa mu kwinjiza ibintu bivuye mu bihugu bya EAC ndetse n’ikibazo cyo kudakora amasaha 24/24 mu Rwanda.

Kuri iki cya nyuma abashoramari bakaba barashubijwe ko nta mpamvu n’imwe ibuza abantu kudakora ayo masaha, ahubwo ko biterwa n’imikorere y’abashoramari n’abacuruzi bataramenya gutanga serivisi nziza ngo abantu bazimenyere.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=325&article=10880

Posté par rwandaises.com