Nkuko byari biteganijwe kuri uyu munsi wa mbere w’Inama ya 14 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU, ko Perezida Paul Kagame avuga ku bijyanye n’ikoranabuhanga muri Afurika, Perezeda Kagame mu ijambo rye yatangaje ko ikoranabuhanga mu mijyi mini kugera no mu byaro rigomba kuzanwa n’abayobozi bo mu bihugu bya Afurika.
Ku bwa Perezida Kagame ngo Afurika ikeneye ikoranabuhanga muri Segiteri zitandukanye kugira ngo Iterambere ryayo ribashe kugera ku rwego rushimishije.
Perezida Kagame yishimiye uburyo iterambere mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika riri kuzamuka, nubwo rikiri hasi bwose. Aha yatanze urugero rw’uko umubare w’abanyafurika batunze telefoni wazamutse ukava kuri miliyoni 11 mu mwaka wa 1998, ukagera kuri miliyoni 280 mu mwaka wa 2009.
Si ibi gusa kuko n’amasosiyeti mato mato atandukanye akora ibijyanye n’ikoranabuhanga yagiye avuka kandi kuri ubu akaba amaze guha akazi abagera kuri miliyoni hirya no hino muri Afurika.
Mu mirimo ya Leta, mu buzima, mu mabanki, ahenshi hagiye hakoreshwa ikoranabuhanga, ugasanga ibi byoroshya uburyo bwo gukora akazi, bikanagabanya amafaranga menshi yabaga ashobora kugenda mu gutunganya ako kazi hadakoreshejwe ikoranabuhanga.
Perezida Kagame kandi yanavuze ko n’ikoranabuhanga rya Interineti riri mu gutera imbere, ariko hakaba hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo rigere ku rwego rushimishije.
Perezida Kagame yavuze kandi ko hagomba gushyirwa imbaraga mu bijyanye na interineti, kugira ngo habashe kuzamura uru rwego kugeza ubu rukiri hasi ugereranije n’indi migabane hirya no hino ku isi, ngo ibi bikazafasha guhuza Afurika n’ibindi bihugu byo ku isi, bigatuma hanabaho uburyo bwiza bwo gukora no gukorana mu ubucuruzi no guhana ubumenyi.
Yanashimiye kandi Imiryango itandukanye hamwe n’amakompanyi bifasha mu iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, harimo African Union Commission, African Development Bank, na World Bank, ku ruhare rukomeye mu itarambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika.
Kubwa Perezida Kagame rero, ngo abanyafurika mbere na mbere bakwiye guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho rya telefoni, ndetse itumanaho rya interneti ryihuta rikitabwaho ibi bigafasha mu gukora ubucuruzi butandukanye.
Hanyuma kandi ngo ni ngombwa ko inzego zitandukanye, zirimo n’uru rw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, zishyira imbaraga mu ikoranabuhanga, kugira ngo uyu murimo ukomeye ubashe gutungana kugera ku ntego.
Kubwa Perezida Kagame, ngo tumanaho ryihuse kuva mu bihugu byo hakurya ya Afurika, rizazanira abanyafurika uburyo bwiza kandi bwihuse bwo guhana amakuru. Ariko kandi, twe abayobozi, abayobozi bari muri iki cyumba, nit we tuzatuma iryo tumanaho rigera hrya no hino ku misozi, kugera mu mijyi mini no mu mijyi mito emwe no mu byaro, maze bizanire abaturage bacu ubumenyi bwisumbuye ndetse n’ubukungu.
Moise Tuyishimire, igihe.com, Addis Ababa
http://www.igihe.com/news-7-11-2816.html
Posté par rwandaises.com
|