Umuryango Ibuka w’abacitse ku icumu rya Jenioside y’Abatutsi yo muri Mata 1994, hamwe n’urwego rushinzwe inkiko gacaca, baramagana ibyatangajwe na Ingabire Victoire , umunyarwanda uba mu mahanga ushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, kuri bo bafata ibyo yatangaje nk’ibitekerezo bigamije gutanya abanyarwanda.
Nkuko tubikesha Newtimes, Simburudali, Perezida wa Ibuka yatangaje ko abacitse ku icumu babajwe n’ibyatangajwe na Victoire Ingabire ku rwibutso rwa Gisozi, ndetse bakomeretswa n’ibitekerezo bye bigamije gutanya abanyarwanda.
Yagize ati: “ Turababaye cyane. Ntiyakabaye yemererwa gusura urundi rwibutso.Ababuze ababo mu gihe cya Jenoside y’Abatutsi yo muri Mata 1994, baracyaheranwe n’agahinda, ntibiteguye kwakira umuyobozi uwariwe wese ubashegesha mu buryo ubu n’ubu .”
Yakomeje atangaza ko ibitekerezo bye by’ivangura byamaganywe mu buryo bwose, akaba yarasabye guverinoma kugarura Ingabire Victoire mu murongo bishingiye ku mategeko, kuko ibitekerezo bye bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.
Ku bijyanye no kutemera imikorere y’inkiko gacaca, Simburudali yatangaje ko ibi biterwa no kutamenya kwe, nyuma y’imyaka cumi n’itandatu ari hanze y’igihugu, ibi bikaba bituma adakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, kuko Gacaca yabaye igisubizo ku bibazo by’ingutu kandi yagiriye akamaro n’abakoze Jenoside ubwabo.
Mu kiganiro na Domitille Mukantaganzwa, umuyobozi w’urwego rushinzwe inkiko gacaca, yatangaje ko Victoire Ingabire atazi neza imikorere y’ Inkiko gacaca, ko iki ari igihe cyo kwiga imikorere y’inkiko gacaca ndetse nibyo zagezeho.
Emile MUREKEZI
http://www.igihe.com/news.php?groupid=6
Posté par rwandaises.com