Nyuma yuko amakuru atandukanye yagaragaraga mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo muri Kongo Kinshasa, Uganda no mu Rwanda, amakuru yavugaga ku iruka rya Nyamuragira, ku ruhande rw’U Rwanda ngo nta kintu cyaba cyarangiritse muri Pariki y’Ibirunga.

Ku munsi w’ejo havugwaga ko iki kirunga cyarutse cyerekeza ibyo cyarutse mu ishyamba rya parike y’ibirunga ahantu ngo haba habarizwa inguge zigera kuri 40. Kuri ubu rero RDB, Development Board, iratangaza ko ngo nta kibazo na gito uruhande rw’u Rwanda rwaba rwaragize.

Gusa ngo haracyarebwa niba ntacyo bishobora kugira icyo byangiza kuko imyuka ibirunga biruka iba ishobora kwangiza ubuzima yaba ubw’abantu cyangwa inyamaswa gahoro gahoro.

Iki kirunga cya Nyamuragira kikaba kitarigeze kizima kuva mu myaka ya za 1885, ubwo ibirunga byo mu karere, ibirunga byo mu majyaruguru y’u Rwanda biherereyemo. Iki kirunga kikaba cyaherukaga kuruka muwa 2006.

Moses T.

 

Posté par rwandaises.com