Jean Ndayisaba
Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu mikorere yo kurwanya ruswa n’umuryango nyarwanda wiyemeje kurwanya ruswa (Transparency Rwanda : TR), ku wa 8 Mutarama 2010, Umvunyi Mukuru, Tito Rutaremara yashimye akazi, umurava n’imbaraga TR yagaragaje mu rugamba rwo kurwanya ruswa, aboneraho no gusaba ko hari hakwiye kuboneka imiyango myinshi nk’iyi mu wego rwo gufasha Abanyarwanda guca ukubiri n’umuco wa ruswa.
Nk’uko Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya TR, Marie Immaculée Ingabire, yabitangarije abanyamakuru, aya masezerano y’imikoranire bagiranye n’Urwego rw’Umuvunyi aje yiyonera ku yandi bafitanye n’Ubushinjacyaha Bukuru ndetse Polisi y’igihugu. Yagize ati “Transparency Rwanda nta burenganzira ihabwa n’amategeko bwo kugenza, gushinja no guhana ibyaha. Ni yo mpamvu mu rwego rw’ubuvugizi duhamagara Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’izindi nzego ngo dufatanye kurenganura Abanyarwanda”.
Ingabire Immaculée akaba ashima cyane ubushake bwa politiki n’ubw’abantu ku giti cyabo mu nzego bafatanya, aboneraho kubizeza ko nta kabuza ibi bizafasha TR gusohoza ibyo yiyemeje gukora hakurikijwe amategeko ariho mu gihugu.
Umuvunyi Mukuru, Tito Rutaremara, akaba yarashimye ibyo TR ikora avuga ko gukorana na yo ari ibintu bifite agaciro kanini. Ati “imbaraga n’umurava mufite, habonetse benshi nkamwe, nta kabuza tuzagera kuri byinshi mu wego rwo guhangana na ruswa. Turifuza imiryango myinshi ihagurukia kurwanya ruswa”.
Aya masezerano kandi akaba yarashyizweho umukono nyuma gato y’uruzinduko rw’undi mushyitsi w’imena wari wasuye TR kuri uwo munsi, Prof. Peter Eigen, washinze uwo muryango wiyemeje kurwanya ruswa ku isi (Transparency International : TI). Yanabereye umuyobozi mu gihe cya manda eshanu zose, akaba yari mu Rwanda mu ruzinduko hamwe n’izindi ntumwa 50 zaturutse mu Budage zasuye u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Peter Eigen na we akaba yarashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu kurwanya ruswa yemeza ko ari bwo buryo bwiza bwo kugera ku iterambere rirambye agira ati “u Rwanda rufite gahunda zinyuranye zigamije guca ruswa burundu. Iki gihugu kandi kiri muri bimwe biha amahirwe sosiyete sivili ngo igire uruhare mu rugamba rwo kurwanya ruswa”
Peter Eigen ubu akaba yarashinze n’undi muryango urwanya ruswa mu bucukuzi bwa Peterli, gazi ndetse n’amabuye y’agaciro (Extractive Industries Transparency Initiative: EITI).
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=341&article=11632
Posté par rwandaises.com