image

Umuganga w’umunyarwanda Sosthène Munyemana yafatiwe mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa, yafashwe ku wa gatatu tariki 20 Mutarama. Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Amakuru dukesha Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ivuga ko urwandiko rwo kumuta muri yombi rwavuye i Kigali mu Rwanda.

Uyu Sosthène Munyemana yabanjwe guhatwa ibibazo na polisi, abayobozi b’u Bufaransa babaye bamushyize mu maboko y’ubutabera, akaba yaragejejwe imbere y’urukiko rwa Bordeaux.

Iyi dosiye ya Sosthène Munyemana ngo iri mu madosiye amaze igihe kandi ngo yaba yaratangiye gushakishwa mu mwaka wa 1995. RFI ivuga ko ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga, uyu Munyemana yari umuganga w’umubyaza ku bitaro bya kaminuza by’i Butaré, mu majyepfo y’igihugu.

RFI ivuga ko abatangabuhamya bavuga ko Sosthène Munyemana yishe impinja ubwo yabyazaga ababyeyi bazo.

Sosthène Munyemana (foto interpol)

Akaba yaravukaga mu gace bita Tumba, aho ngo yakoreshaga inama n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abashishikariza kurimbura abatutsi.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, yahise ahungira mu Bufaransa, aho yakomereje umwuga w’ubuganga. Kuva mu mwaka wa 2002, yakoraga mu ishami rishinzwe kwita ku ndembe mu bitaro bya Villeneuve-sur-Lot (mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ubufaransa).

Perezida w’urugaga rwa Sosiyeti Sivile Alain Gauthier, yagize ati « twishimiye ko yatawe muri yombi, ariko ubu ikituraje ishinga ni uko yakurikiranwa vuba na bwangu, kuko dufite impugenge kuko hari izindi manza enye z’abanyarwanda bakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside ariko ubutabera bw’ubufaransa bwanze kwakira ibyo birego. Ubu ariko hari icyizere cy’uko azakurikiranwa n’inzego z’ubutabera kuko ubu u Rwanda rubanye neza n’ubufaransa ».

MIGISHA Magnifique

http://www.igihe.com/news-7-11-2674.html

Posté par rwandaises.com