Perezida wa Zambia Rupiah Banda ashyira indabyo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi (Foto / Mbanda)

Thadeo Gatabazi

KIGALI – Ku munsi wa 2 w’uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa 18 Mutarama 2010 Perezida wa Zambia yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu biro bye muri Village Urugwiro, ibyo biganiro bikaba byaribanze ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, banavuga ku mubano wihariye w’ibihugu byombi guhera mu mwaka wa 1982 ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati ya Zambiya n’u Rwanda.

Ikindi abayobozi b’ibihugu byombi baganiriyeho ni ibijyanye n’impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa ku 5.070 ziba muri Zambia zirimo n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi batangariza abanyamakuru ko hanavuzwe cyane ku ibumbatirwa ry’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Aherekejwe n’abo yaje ayoboye barimo Abaminisitiri n’abandi, Perezida wa Zambia, Rupiah Banda, yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali aho yasobanuriwe imiterere y’amateka y’u Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, nyuma yo gusobanurirwa no kwerekwa ibyabaye muri Jenoside, yatangaje ko igihugu cye kigiye gukora uko gishoboye abakekwaho ibyaha bya Jenoside bashobora kuba bari muri Zambiya bamenyekane, bityo bashyikirizwe ubutabera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Kabinga Pande aganira n’abanyamakuru we yagize ati “u Rwanda na Zambia bihuriye ku kintu cy’ingenzi ari cyo ubucuti kandi na none Perezida wa Zambia kuva ari mu Rwanda ari no mu butumwa bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bijyanye n’inama iteganywa kuba mu mpera za Mutarama 2010”.

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yavuze ko Zambiya ari igihugu gifitanye ubucuti cyane n’u Rwanda agira ati “ubucuti bwagaragariye mu gufasha u Rwanda kwinjira muri ‘Commonwealth’, umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza”.

Zambiya akaba ari cyo gihugu cyagize uruhare bwa mbere mu gufatanya n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu gukora iperereza kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, kigira n’uruhare mu gutanga umusanzu w’intwaro muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo kugarura amahoro mu Rwanda.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=344&article=11761

Posté par rwandaises.com