Prof. Karangwa Chrysologue, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (Foto / Arishive)

Julienne Umuhoza

KIGALI – Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ku wa 18 Gashyantare 2010 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku birebana n’imyiteguro y’itora rya perezida wa Repuburika riteganyijwe ku wa 9 Kanama 2010.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko imyiteguro y’iryo tora ireba buri wese kugira ngo umuco wa demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure bigerweho.

Yakomeje asobanura gahunda y’ibikorwa by’itora rya Perezida wa Repubulika ryo mu mwaka wa 2010 aho yavuze ko kwakira no kwemeza kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika biteganyijwe guhera ku wa 24 – 6 kugeza ku wa 2 – 7 2010.

Gusuzuma kandidature yatangaje ko ari uguhera ku wa 3 – 6 Nyakanga 2010, gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biteganyijwe ku wa 7 Nyakanga 2010, kwemeza no gukoresha impapuro z’itora akaba ari ukuva ku wa 9 Nyakanga – ku wa 5 Kanama 2010, naho kwiyamamaza kw’abakandida bikaba biteganyijwe hagati yo ku wa 20 Nyakanga – 8 Kanama 2010.

Mu bibazo byabajijwe harimo ingamba Komisiyo y’Igihug y’Amatora yaba yarafashe ku bijyanye n’ingengo y’imari, Prof Karangwa Chrysologue, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko mu matora yo muri 2003 habayeho kwifata kw’abaterankunga nyuma y’uko habayeho amananiza ku ruhande rwabo bigatuma Abanyarwanda ari yo mpamvu hafashwe icyemezo cy’uko buri wese atanga umusanzu kugira ngo amatora akorwe neza, ibyo ariko bikaba byarakiriwe neza na buri wese byarebaga.

Prof Karangwa yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye cyangwa se izasaba amafaranga kubera ko ingengo y’imari iteganyijwe ingana na 60 % azatangwa na Leta, naho ayandi akazatangwa n’abaterankunga kandi ngo bakaba baratangiye kuyatanga harimo Ikigo Mpuzamahanga cy’Abongereza gishinzwe Iterambere (DFID).

Hagaragajwe kandi impungenge z’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaba itigenga kubera ko Perezida wayo ari umunyamuryango wa FPR, Prof Karangwa avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifite amahame igenderaho, kuba ari umunyamuryango wa FPR bikaba bitatuma arenga kuri ayo mahame.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=357&article=12414

Posté par rwandaises.com