Depite wo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, judith Kanakuze, yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki 7 Gashyantare azize uburwayi bukomeye. Nkuko tubikesha Radio Rwanda, Judith Kanakuze yavutse tariki 19 Nzeli 1959 mu ntara y’Uburengerazuba,yari afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’imibanire y’abantu mu byo bita Demography. Hagati y’1980 n’1982, Kanakuze yari umwarimu w’amashuri abanza. Kuva mu 1986 kugeza mu 1990 yari umujyenzuzi mu bigo bya leta bishinzwe imirire. Kuva mu 1990 kugeza mu 1992 yakoraga muri SNV, aho yavuye ajya gukora muri minisiteri (MINITRAPE)mu gihe cy’imyaka 2. Nyuma ya Genoside ya 1994 yakoze mu muryango w’abari n’abategarugori ‘Duterimbere’ ndetse n’indi miryango iharanira uburenganzira n’iterambere rw’abagore nka ‘Réseau des Femmes’, aha ho akaba yarahakoze kuva mu 1998 kugeza 2004. Yinjiye mu nteko ishinga amategeko mu mwaka 2003 ahagarariye abagore, mu mwaka wa 2008 yatorewe bushya kuba umudepite ariko iki gihe noneho yari ahagarariye umuryango FPR. Nyakwigendera Judith Kanakuze Hagati ya 2000 n’2003, Judith Kanakuze yari muri komisiyo y’itegeko nshinga. Yanayoboye kandi ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP). Ari mu nteko ishinga amategeko yagize uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko atandukanye harimo itegeko rihana ihoterwa ry’abana n’abagore. Foto: Orihfor http://www.igihe.com/news-7-11-2928.html Posté par rwandaises.com |