Abakora mu masomero mu bigo by’ubushakashatsi na za Kaminuza mu Rwanda no mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, baratangaza ko gukora ubushakashatsi hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashisha urubuga rwa Internet ari intambwe ikomeye kunguka ubumenyi bwinshi kandi ku buryo bwihuse.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 4 na bamwe mu bakora mu nzu z’amasomero bo mu bigo na za Kaminuza, byo mu karere k’ibiyaga bigari, ubwo basozaga amahugurwa ku kwifashisha internet mu bushakashatsi, amahugurwa abera muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu karere ka Huye.

Ruzigana Innocent ni umukozi mu isomero ry’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga IRST, yagize ati “ibitabo bigomba kunganirwa n’ikoranabuhanga ryifashisha internet kugira ngo ukora ubushakashatsi yunguke byinshi, byongeye kandi abakora mu masomero bazajyaga bakoresha ubu buryo ariko butimbitse”.

Twegereye umuyobozi w’isomero rya kaminuza nkuru y’u Rwanda Bizimana, avuga ku impamvu aba bakozi bahuguwe, asubiza agira ati “ibi ni intambwe izateza imbere imikorere y’amasomero mu Rwanda”.
Abahuguwe bazajya guhugura abandi bakozi bakorana kugira ngo bazabashe kuvoma ubumenyi no gukora ubushakashatsi hifashishijwe internet.

Aya mahugurwa akaba yaratewe inkunga n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye nka OMS, FAO n’ibindi bigo by’ubushakashatsi bikorera mu bihugu bitandukanye.

MIGISHA Magnifique

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3140.html

Posté par rwandaises.com