Julienne Umuhoza
KIGALI – Muri « Kigali Serena Hotel » ku wa 22 Werurwe 2010 hatangijwe amahugurwa y’iminsi 2 ahuje abasirikari, abapolisi n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika w’Iburasirazuba (EAC) ku bijyanye no gukumira no kwirinda Sida.
Nsengiyumva Jean Claude, umukozi mu biro bya EAC, abasirikari n’abapolisi ari bo bahuguwe ku ikubitiro kubera ko abenshi muri bo bakiri abasore n’inkumi, kandi bakaba bakorera ahantu hatandukanye kubera imiterere y’akazi kabo.
Mukunzi Oreste, umwe mu basirikare bitabiriye ayo mahugurwa yavuze ko azamufasha kongera ubumenyi ku bijyanye no kwirinda ndetse no gukumira agakoko gatera Sida, bityo namara kwirinda bitume atandura cyangwa ngo yanduze abandi, ingufu zo kurinda umutekano ziba nta mbogamizi zifite.
Muganga Murego Charles unavura mu Bitaro bya Gisirikari i Kanombe na we wari muri iyo nama, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko impamvu yatumye ibihugu bigize EAC bihura ari ukugira ngo barebere hamwe abafite icyo barusha abandi, bityo babigireho, kurebera hamwe ingamba zafatwa no gukorera igenamigambi rimwe ku bihugu bihuriye muri EAC ku cyorezo cya Sida.
Jenerali Gatsinzi Marcel, Minisitiri w’Ingabo ari na we wari umushyitsi mukuru muri iyo nama mu ijambo rye yavuze ko bose bemeranya ko Sida ifite ingaruka mbi haba ku mutekano, ku bukungu no ku iterambere ry’igihugu muri rusange, akaba ari muri urwo rwego i,zego zishinzwe umutekano zafashe iya mbere mu kuyirwanya.
Yashoje avuga ko abasirikare bafite ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera Sida kurusha abandi kubera ko bahora bimuka, gutura kure y’imiryango y’abo ndetse no kuba baba bafite amaraso ashyushye kubera ikigero cy’imyaka y’amavuko baba barimo.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=371&article=13154
Posté par rwandaises.com