Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Werurwe 2010, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye umuhango wo kuzamura mu ntera abasirikare bagera kuri 240 ku ipeti ryo mu rwego rwo hejeru rya Officers, aba basirikare bamaze igihe cy’umwaka muri iyo myitozo. Mu ijambo rye umukuru w’igihugu yasabye abarangije amahugurwa ya gisirikare gushyira mu ngiro ibyo bahakuye.
Muri uyu muhango wabereye mu kigo gitangirwamo inyigisho cya gisirikare kiri i Gako mu karere ka Bugesera, Perezida Kagame yasabye abasoje amahugurwa kugira ikinyabupfura, no kuba intangarugero mu buyobozi bwiza; umukuru w’igihugu yagize ati « icya mbere ni uko aba barangije bazabasha gukorera igihugu, kandi bagatera ikirenge mu bababanjirije mu gucunga neza umutekano w’igihugu, nabo bagakunda amahoro. »
« Umutekano mu Rwanda uzagaragara igihe habayeho ubunyangamugayo, imiyoborere myiza, »ibyo byavuzwe n’umukuru w’igihugu.
Perezida Kagame ari kumwe na bamwe mu bakuriye ingabo z’u Rwanda ndetse na bamwe mu basirikare bazamuwe mu ntera
Umuyobozi w’ikigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare cya Gako yavuze ko akamaro k’ariya mahugurwa ari ukwigisha urubyiruko kugira ubumenyi, ndetse no gukora imyitozo ngororangingo, harimo no kugira ubumenyi buhagije mu by’ubuyobozi bwiza. »
Uyu muhango wayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, akaba yatangaje ku mugaragaro ko abo basirikare barangije amahugurwa abashyira mu rwego rwo hejuru (officers), muri uyu muhango hazamuwe mu ntera abasirikare bagera kuri 240.
Uyu muhango waranzwe kandi no guhemba abasoje amahugurwa neza, hahembwe bane, uwa mbere yitwa Winfred Ramadhan, uyu yambitswe umudari na Perezida Kagame, uwa kabiri ni Mahirane Michael, uwa gatatu ni Uwintije Ephinanie naho Pascal Andrew Sinyaro, ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yaje ku mwanya wa kane; abo bose uko ari bane bahawe za mudasobwa zigendanwa(laptops), izo mudasobwa bazihawe na Perezida Kagame.
Aba basikare barangije bashimiwe n’umukuru w’igihugu uburyo barangije amahugurwa ; yongeyeho ko iyo myitozo barangije izabafasha mu gushyira mu ngiro inshingano bazahabwa n’abayobozi babo, aho bashobora no kuzoherezwa hirya no hino ku isi mu rwego rwo kugarurayo amahoro, ariko badasize no kubungabunga umutekano w’u Rwanda.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu bitandukanye : Ethiopia, Liberia, Tanzania, Uganda, Uburundi ndetse n’u Rwanda.
Bose hamwe batangiye amahugurwa ari 251, harimo abakobwa 21, n’abanyamahanga bose hamwe 10 bavuye mu bihugu 4 ; ku bw’ibyago hari umwe witabye Imana witwa Kabera Fils Nestor, wazize indwara, undi umwe yagiye mu Bwongereza, 5 bavuyemo kubera kurwara, naho abandi 4 barirukanywe kubera imyitwarire mibi.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu n’abingabo mu Rwanda, ndetse hari hanaje bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo bo mu bihugu byo mu karere no ku mugabane w’Afurika.
Foto: Village Urugwiro
MIGISHA Magnifique/ igihe.com, Kigali
Rwandanews.be