* Abahanzi nka Meddy, King James, Shanel, Mako Nikoshwa, Dr. Claude na Sgt. Robert bari bahari na ba-producers nka Lick Lick na Camillo;

* Sgt. Robert yahaye Senderi inyana kasha…;

* Hafi ya buri muhanzi mu bari aho yararirimbye…

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Werurwe 2010, kuri Quelque Part i Nyarutarama umuhanzi Senderi Eric yizihije isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko, aho yari yatumiye bamwe mu bahanzi nyarwanda bagezweho cyane muri iki gihe.

Ibirori nyirizina byatangiye saa tatu z’ijoro zibura iminota mike, aho uwari ubiyoboye yatangiye aha ikaze anifuriza abashyitsi ba Senderi kugubwa neza, barimo bica akanyota banahuza urugwiro.

image
Producers Lick Lick (ibumoso) na Camillo (iburyo) barimo baganira

Nyuma yo kwakira abashyitsi, bamwe mu bahanzi bari aho bazaniye Senderi umutsima wa kizungu ugaragiwe na bougies nyinshi zaka, bamuririmbira indirimbo imwifuriza umunsi mwiza w’amavuko, azimya izo bougies anakata uwo mutsima.

image
Meddy, Shanel, King James, Sgt. Robert
n’abandi bazanye umutsima baririmba

Bidatinze umwana wari wavutse bwa 33 nk’uko babivugaga, Senderi Eric yahawe ijambo ngo agire icyo abwira abari aho. Mu magambo make yatangiye avuga ko avuka mu muryango w’abana batandatu, ariko bakaba basigaye ari babiri, undi bavukana akaba atabashije kuhaba kuko ari ku ishuli.

Yakomeje avuga ko afite inshuti nyinshi bagiye babana ahantu henshi hatandukanye, bitashobotse ko zose zaba ziri aho uwo mugoroba, anongeraho ko abari aho ari inshuti ze zo hafi cyane. Yakomeje ashima Imana kuba ari mu bahanzi bake bahamagaje abahanzi bagenzi babo mu birori bakaza bose uko yari yabatumiye. Senderi yanashimiye tante we agira ati:”Mumpere amashyi tante wanjye, niwe mubyeyi nsigaranye.”

image
Senderi, tante we na Shanel

Yaboneyeho kwereka abari aho, abahanzi bagenzi be bari bateraniye aho ku bwe barimo Meddy, King James, Shanel, Sgt. Robert, Dr. Claude, Mako Nikoshwa tutibagiwe n’umu-producer uzwi n’abatari bake Lick Lick.

image
Senderi na bagenzi be b’abahanzi bari bitabiriye ibirori bye

Senderi atizimbye mu magambo yaranzuye maze asubira mu byicaro, we na bagenzi be. Ijambo ryakurikiyeho ryari irya Sgt. Robert, watangiye avuga ko yamenyanye na Senderi mu 1996 bombi bari mu gisirikare, nyuma baza gutandukana bongera guhurira mu mwuga w’ubuhanzi. Asoza ijambo rye, Sgt. Robert yashimiye Senderi uko azi kubana n’abantu agira ati: “Nguhaye inyana kasha iri i Bugaragara, uzanyaruke uyirebe…” Undi wafashe ijambo ni John w’inshuti ya Senderi wanamusinyiye aho sheke y’ibihumbi magana abiri by’amanyarwanda.

Hakurikiyeho igihe cyo kugira ngo abahanzi bari aho baririmbe bimwe mu bihangano byabo bikunzwe na benshi. Habanje Sgt. Robert aririmba “Impanda”, Dr. Claude akurikiraho avuga uko yazize kuba “Igikara”, Mako Nikoshwa wari urwaye ntiyananiwe kuririmba “Mujyane” na “Umushumba”, Shanel mu magambo make aririmba ko iyo abona uwo musore akeka ko arota, King James aza nawe yibaza azabona uwo mukobwa ryari…

image
Shanel, King James na Meddy baganira

Ahagana mu masaha ya saa ine z’ijoro, Senderi nawe yaje kuririmba zimwe mu ndirimbo ze, ibirori biba biranarangiye, abari aho barataha.

Foto: igihe.com
Fabrice KWIZERA


http://www.igihe.com/news-4-8-3555.html

Posté par rwandaises.com